skol
fortebet

Abanyamadini batsembeye Umuvunyi ko badashobora gutanga amakuru ku muyoboke ubaturiye icyaha cya ruswa

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Kimwe mu byo urwego rw’ umuvunyi rusaba Abanyarwanda kugira ngo ruswa icike harimo gutanga amakuru. Abanyamadini ni abantu bagira amahirwe menshi yo kumenya umuntu wariye ruswa kuko iyo umutima umukomanze agenda akabatura icyaha yakoze. Umushumba w’ itorero yabigenza ate igihe umuyoboke amwaturiye ko yariye Ruswa?
Mu nama yahuje urwego rw’ umuvunyi n’ abahagarariye amadini n’ amatorero kuri uyu wa 8 Ukuboza 2016, urwego rw’ umuvunyi rwasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo (...)

Sponsored Ad

Kimwe mu byo urwego rw’ umuvunyi rusaba Abanyarwanda kugira ngo ruswa icike harimo gutanga amakuru. Abanyamadini ni abantu bagira amahirwe menshi yo kumenya umuntu wariye ruswa kuko iyo umutima umukomanze agenda akabatura icyaha yakoze. Umushumba w’ itorero yabigenza ate igihe umuyoboke amwaturiye ko yariye Ruswa?

Mu nama yahuje urwego rw’ umuvunyi n’ abahagarariye amadini n’ amatorero kuri uyu wa 8 Ukuboza 2016, urwego rw’ umuvunyi rwasabye abanyamadini gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya ruswa. Kimwe mu byo basabwa ni ugutanga amakuru.

Nubwo abanyamadini bemera ari ngombwa gutanga amakuru kugira ngo uwatanze cyangwa uwakiriye ruswa abihanirwe n’ amategeko, bakavuga ko badashobora gutanga amakuru igihe cyose uwatanze ruswa cyangwa uwayakiriye abaturiye(abibabwiriye mu ntebe ya penetensiya).

Bishop Nzeyimana Innocent, Umuyobozi w’ itorero Nayoti Church, ukuriye ihuro ry’ amadini n’ amatorero mu karere ka Nyarugenge avuga ko nk’ uko umuganga adashobora kumena ibanga ry’ umurwayi waje kumwivurizaho ngo ninako umushumba w’ itorero adashobora gutanga umuyoboke we watuye ko yariye ruswa cyangwa yayitanze.

Yagize ati “Inshingano dufite ntabwo ari inshingano zo gutanga abaje kwatura, mu ibanga ry’ abakozi b’ Imana ibyo ntibibaho. Uwafashwe n’ umwuka w’ Imana akaza kwatura akavuga ngo nahoraga ndya ruswa ariko ubu sinkiyirya umuyobora mu nzira nziza. Ariko uwo wifatiye yarananiranye ukamuhugura bikananiraka umwereka inzego zibishinzwe.”

Bishop Nzeyimana akomeza avuga ko inshingano z’ abakozi b’ Imana ari ugukura abantu mu bibi bakabashyira mu byiza. Ngo bagize amahirwe hakagira uwatura ko yariye ruswa uwo yaba yafashe umwaruro wo kuva mu bibi.

Icyo abanyamadini batekereza kukugaruza ruswa umuyoboke wabo yariye

Umwe mu bapadiri bari muri iyi nama yavuze ko mu ntebe ya penetensiya uwatuye akibwa icyiru ngo kugira uwariye ruswa ayisubize, bamuca ikiru bakamubwira ngo ‘Kugira ngo ubohoke ku mana iyo ruswa genda uyisubize uwayiguhaye’

Nubwo bimeze gutya ariko urwego rw’ umuvunyi rufite impungengeko hari abayoboke bashobora kujijisha abanyamadini bakababeshya ko bihannye kurya ruswa, abanyamadini batatanga amakuru ruswa igakomeza guca ibintu. Aha niho umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ko ruswa n’ akarengane Kanzayire Bernadette yahereye asaba abanyamadini gukoresha umutimanama wabo.

Yagize ati “Ntabwo dushaka ko mukora ibinyuranye n’ amahame mugenderaho ariko muzi ibibi bya ruswa, muge mukoresha umutimanama wanyu”

Bamwe mu banyamadini barangwa agatoki mu kwaka ruswa

Ni kenshi hagiye humvikana abantu bavuga ko abanyamadini babaka amafaranga kugira ngo babasengere. Uretse ni iki bamwe muribo basengera umuntu bakamubwira ko hari ikintu Imana ihishuye ariko bakamubwira ko kugira ngo bamubwire icyo Imana ihishuye asambwa gutanga ikiguzi runaka. Iki kiguzi nacyo ni ruswa.

Bishop Nzeyimana ati “Iyo nayo ni ruswa kuko impano y’ Imana ntabwo igurishwa. Abakora ibyo bakwiye kubihanirwa n’ amategeko”

Ubushashatsi buheruka gushyurwa ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Transparency International, bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 44 ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nkeya. Ni urwa kane muri Afurika rukaba u rwa mbere mu karere ruherereyemo.

Urwego rw’ umuvunyi na Transparency International ishami ry’ u Rwanda bavuga ko umwanya u Rwanda ruriho mu kurwanya ruswa udashimishije. Intego ngo ni uko mu bihugu birangwamo ruswa nkeya u Rwanda rugomba kuba u rwa mbere muri Afurika no ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa