skol
fortebet

Abanyarwanda 79 bari bafungiwe muri Uganda bategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku mupaka wa Kagitumba hategerejwe itsinda rya mbere ry’abanyarwanda 79,biteganijwe ko bafungurwa uyu munsi bakazanwa mu Rwanda nyuma yo kurekurwa na guverinoma ya Uganda.

Sponsored Ad

Abanyarwanda ba mbere bageze mu Rwanda ni 67.Biteganyijwe ko abandi 13 baza kuhagera mu masaha ari imbere.

Mu cyumweru gishize nibwo intumwa za Uganda zagiranye ibiganiro byo kuzahura umubano n’iz’u Rwanda,Sam Kutesa wari uhagarariye Uganda avuga ko igihugu cye kizarekura Abanyarwanda 130 bafungiye mu gihugu cya Uganda.

Ikinyamakuru The New Times cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Kamena 2020,ku mupaka wa Kagitumba hakirirwa Abanyarwanda 79 bahagera bwa mbere.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko aba bantu 79 baraza mu bice 5 guhera saa munani n’igice z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro.

Kuwa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,nibwo habaye ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda, harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, ku butumire bwa Guverinoma ya Uganda,byarangiye iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda cyemeye kurekura Abanyarwanda 130 cyafubze binyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko Uganda yakomeje kugaragara ubushake bwo gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje, kandi ubu bushake bugihari.

Yakomeje ati "Perezida wa Uganda yahaye imbabazi Abanyarwanda 130 bari bafungiwe ibyaha bitandukanye. Abo bafungwa ubu barimo kunyuzwa mu nzira ziteganywa, ku buryo ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda ku mipaka wa Cyanika na Mirama. Ndasaba abayobozi b’u Rwanda bireba kuzabakira.

Uretse abo bafungwa bababariwe, Abanyarwanda 310 bakurikiranweho ibyaha bikomeye bo barakomeza gufungwa, amakuru ajyanye nabo azashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.”

U Rwanda rwasabye Uganda gukemura ibibazo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga hirya no hino muri Uganda byo gushakira imbaraga imitwe irwanya u Rwanda, kandi bikagirwamo uruhare na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Uganda.

Yanavuze ko hari ibikorwa bikomeje byo guhohotera abanyarwanda mu gihguu cya Uganda, aho nko ku wa 18 Gicurasi 2020, hari abagore babiri b’abanyarwandakazi bagejejwe mu Rwanda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’inzego z’umutekano za Uganda ubwo bari mu nzira bataha.

Hari abanyarwanda benshi kandi ngo bafungiwe muri kasho za Uganda badashobora gusurwa, cyangwa ngo bagezwe imbere y’inkiko zibifitiye ububasha.

Yanavuze ko hari ibinyamakuru bikomeje kubiba icengezamatwara ku Rwanda, mu gihe impande zombi ziheruka kwemeranya ko bihagarara, buri gihugu kikubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi gihugu.

Ati “Hari ingingo zimwe zitarabonerwa ibisubizo.Nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Minisitiri Biruta yavuze ko impande zombi zemeranyije gusuzuma ibijyanye n’abafungiwe mu gihugu kimwe ndetse kikamenyesha mugenzi wacyo, u Rwanda ngo rwarabikoze binyuze mu nzira zagenwe ku bantu bafungiwe muri Uganda.

Ati“Nyamara kugeza uyu munsi, ntabwo turakira ubutumwa nk’ubwo bureba abanyarwanda bafunzwe mu buryo bukurikije amategeko cyangwa bidakurikije amategeko muri Uganda.”

“Guverinoma y’u Rwanda kandi yandikiye Uganda iyimenyesha bimwe mu bibazo birebana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Uganda. Kugeza ubu nta gisubizo gifatika cyangwa ibisobanuro byatanzwe n’uruhande rwa Uganda mu kugenzura impungenge zagaragajwe n’u Rwanda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa