skol
fortebet

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu berekeje I Nyagatare mu gusinya imihigo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu berekeje i Nyagatare mu Ntara y’Iburasurazuba aho uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu, umuhango wari umaze umwaka usubitswe.

Sponsored Ad

Aba bayobozi mu nzego zitandukanye bahagukuriye i Kigali mu buryo bwa rusange, mu mvura nyinshi yaramukiye i Kigali, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, nibwo iki gikorwa kirabera i Nyagatare muri Epic Hotel mu gihe mbere cyaberaga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Muri Kanama 2019 nibwo uyu muhango wagombaga kuba gusa usubikwa ku busabe bwa Perezida Kagame wifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.













Amafoto ya Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa