skol
fortebet

Akanyamuneza ni kose ku bagororwa barenga 800 bafunguwe ku bw’ imbabazi za Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwashyize mu bikorwa, kuri uyu 14 Ukuboza 2016, icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abagororwa 814, n’abandi 62 bahawe imbabazi na Perezida wa RepubuLika, bamushimira, banagaragaza kwicuza ku byaha byabinjije mu gihome.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 09 Ukuboza 2016, yasohotsemo icyemezo cy’uko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwashyize mu bikorwa, kuri uyu 14 Ukuboza 2016, icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abagororwa 814, n’abandi 62 bahawe imbabazi na Perezida wa RepubuLika, bamushimira, banagaragaza kwicuza ku byaha byabinjije mu gihome.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 09 Ukuboza 2016, yasohotsemo icyemezo cy’uko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko.

Yanafunguye by’agateganyo n’abandi bagororwa bitwaye neza, bakaba bari bamaze gufungwa 2/3 by’igihano bakatiwe.

Murekatete Germaine ukomoka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yafunzwe mu 1995, akatirwa igifungo cya burundu, akaba ngo yaratekerezaga ko azapfira muri gereza, agiye kumva yumva ko yahawe imbabazi. Yari muri 64 bari muri Gereza ya Nyarugenge.

Yagize ati “Nkimara kubyumva naranezerewe mu mutima wanjye, numva ntibisanzwe. Ari yo mpamvu nshimiye Umukuru w’Igihugu cyacu, Imana imuhe umugisha. ”

Avuga ko yakatiwe igifungo cya burundu, ubwo yari afite imyaka 17, none asohotse agize imyaka 38.

Avuga ko yihekuye ngo abitewe n’uko nari yari imfubyi y’ababyeyi bombi. Icyo cyemezo kigayitse cyo kwihekura nk’uko abisobanura, aricuza agahamagarira n’undi wese wabitekereza kutazabikinisha.

Anavuga ko uretse no gukora icyaha no gufungwa, n’uwakoze icyaha na we ntaba atuje na gato, kuko aba yicuza aho ari muri gereza.

Uretse kuba amazemo imyaka myinshi akaba yari agiye gusohoka muri gereza, yavuga ko afite intego yo gukorana n’abandi asanze.

Yagzie ati “Imbere ni heza rero, hari ubuzima, nsanze umuryango wanjye, nsanze abanyarwanda, kandi nanjye ndi umwe mu banyarwanda, dukurikirana radiyo tukumva abari n’abategarugori bateye imbere, nanjye ndagenda nisungane n’abo ngabo bamfashe kuzamuka.”

Dusabe Amina w’imyaka 30 wari warakatiwe imyaka 10 azira kwica umugabo we, ashimira kuba afunguwe, akanashimira umuryango utaramuciye ukajya umusura.

Ku ngamba asohokanye gereza, ati “ Ngomba kwitara neza kugira ngo ibyambayeho ntibizongere.”

Ntagarukira aho, ahamagarira abantu mu miryango kwirinda kwihanira no kugabanya umujinya, bakajya bitabaza amategeko.

Akomeza avuga ko imirimo y’ubukorikori bwo kudoda yigiye muri gereza, agiye kuyikoresha, agafatanya n’abandi gukorera igihugu.

Ibyishimo ntibyari ku barekuwe gusa, hanze ya gereza hari imiryango yari yaje kwakirira kuri gereza ababo bafunguwe by’agateganyo.

Mihigo David wari utegereje, yavuze ko nyina umubyara , Umulisa Rose, yakatiwe imyaka ine n’urukiko, arajurira barayigabanya akatirwa ibiri n’igice, ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Atungurwa no kumva ko agiye gufungurwa amazemo umwaka gusa.

Yagize “Nari mfitemo mama yari afunze yari amazemo umwaka, ariko ni ibintu bishimishije cyane kuba Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame akoze igikorwa nk’iki cyo kurekura abantu bagasubira mu miryango yabo, ndetse bakaba bagiye kwishimana mu minsi mikuru ya Noheli. Ni iby’agaciro, byadushimishije cyane.”

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Rwigamba George, yahanuye abarekuwe mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda, atsindagira by’umwihariko ku bafunguwe by’agateganyo..

Yagize ati “ Mumenye ko mutararangiza igihano,.. kuko ugiye ugasubira mu byaha wahita ugaruka kurangiza igihano n’ubundi. Ntabwo mbibifuriza …Ndetse n’igihe muzaba murangije igihano, musabwa kwitwara neza…Icyo musabwa ni ukujya mu miryango yanyu mukabana na yo neza, mukabana n’abaturanyi neza, mukabana n’abaturage bose neza, mukubahiriza itegeko ndetse mukajya mwigaragaza no mu buyobozi kugira ngo mukurikiranwe.“

Rwigamba yibukije ko uretse muri Gereza ya “1930”, hafunguwe abantu 64, no mu yandi magereza igikorwa cyo kurekurwa by’agateganyo abemerewe imbabazi.

Asobanura ko haherewe ku kuba barashoboye kwitwara neza, bakarangiza igihano runaka, basigaje gito. Byongeye, izo mbabazi zigashingira no ku busabe bwa bo.

Iteka rya Minisitiri ryafunguye by’agateganyo abarekuwe kuri uyu wa Kane, rigaragaza ko hari ibyo bagomba kubahirizanubwo barekuwe. Birimo :

1 º Kwiyereka Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda;

2 º Kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi (1) ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.

3 º Gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Abakiri mu magereza n’abo, Rwigamba avuga ko ari isomo ko bagomba kwitwara neza, kugira ngo nabo rimwe imbabazi z’Umukuru w’Igihugu zizabafungure.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, aho isobanura ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Src: Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa