skol
fortebet

Amasaha yo kugera mu rugo yavuye Saa Moya z’ijoro ashyirwa saa tatu

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, yafashe umwanzuro w’uko ingendo zari zibujijwe kuva ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, bihinduka iyo saha isubizwa saa tatu z’ijoro nkuko yahozeho mbere y’ibyumweru 2 bishize.

Sponsored Ad

Hari hashize ibyumweru bibiri hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha yakuweho isubizwa saa tatu z’ijoro.

Nta zindi mpinduka zikomeye zakozwe mu ngamba nshya ugereranyije n’imyanzuro yari yatangiye gukurikizwa mu byumweru bibiri bishize, ndetse itangazo ry’ibyemezo y’Abaminisitiri risobanura neza ko “ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa” usibye izahinduwe.

Indi myanzuro yafashwe:

Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) ziremewe ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima;

Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi).

Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.

Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo,gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki.Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubigize agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa