skol
fortebet

Amatariki n’ ibitazibagirana muri politiki y’ u Rwanda 2017

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2017 urimo kugana ku musozo havuzwe byinshi muri politiki y’ u Rwanda, UMURYANGO ugiye kukugezaho amakuru y’ ingenzi yaranze politiki y’ u Rwanda mu mwaka wa 2017.
Uyu mwaka utangira tariki 1 Mutarama 2017, Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda ko aziyamamaza, yabitangaje nyuma y’ uko mupera z’ umwaka ushize wa 2016 Abanyarwanda miliyoni enye bari basabye ko Paul Kagame yakomeza kubayobora ndetse bakabitora muri Kamparaka.
Mu ntangiriro za 2017 tariki 15 Mutarama nibwo (...)

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka wa 2017 urimo kugana ku musozo havuzwe byinshi muri politiki y’ u Rwanda, UMURYANGO ugiye kukugezaho amakuru y’ ingenzi yaranze politiki y’ u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Uyu mwaka utangira tariki 1 Mutarama 2017, Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda ko aziyamamaza, yabitangaje nyuma y’ uko mupera z’ umwaka ushize wa 2016 Abanyarwanda miliyoni enye bari basabye ko Paul Kagame yakomeza kubayobora ndetse bakabitora muri Kamparaka.


Mu ntangiriro za 2017 tariki 15 Mutarama nibwo umwami wa nyuma wategetse u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa watabarutse 16 Ukwakira 2016 yatabarijwe I Nyanza. Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Tariki 19 na 20 Werurwe, Papa Francis yakiriye Perezida w’ u Rwanda I Vatican. Icyo gihe Papa yasabye imbabazi ku bw’ uruhare abakozi bakiliziya gatolika bagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Leta y’ u Rwanda yashimye imbabazi zasabwe n’ umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku Isi.


Tariki 7 Mata 2017, u Rwanda rwatangiye KWIBUKA ku nshuro ya 23, umuhango wo gutangiza ku mugaragaro kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi witabiriwe na Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe AU, yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba abasaga miliyoni barishwe bazira uko bavutse. Yavuze ko ibyo yabonye muri iki gitondo ndetse n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima no mu byiyumviro bye.

Mahamat yavuze ko ingufu n’ukwigira kw’abanyarwanda bikwiye gutanga ihumure kuri buri wese, aheraho avuga ati “ banyarwanda mukwiye icyubahiro no gushimwa”.

Yashimye Perezida Kagame ku bw’uruhare rwe mu guhagarika no kurwanya Jenoside ndetse no guteza imbere igihugu cyari cyarahindutse umuyonga.

Tariki 12 Kamena, Komisiyo y’ amatora yatangiye kwakira kandidatire z’ abifuzaga guhatanira kuyobora u Rwanda, kuri iya tariki nibwo Frank Habineza yatanze kanditatire ye, maze mu masaha ashyira igicamunsi Umugabo w’ I Kanombe utari uzwi muri politiki y’ u Rwanda gusa wamamaye kubera amagambo no gusetsa Barafinda Sekikubo Fred nawe atanga kanditatire ye yaburagamo byinshi mubyasabwaga. Icyo gihe yavuze ko yari yaje kubaza ibisabwa ngo age kubishaka ariko n’ ubundi igihe cyamurangiranye hari ibyo ataruzuza bituma kanditadire itemezwa.

Amwe mu magambo ya Barafinda atazibagirana harimo kuba yari yasezeranyije Abanyarwanda ko natorwa nta mukobwa uzongera kugumirwa no kuba yaravuze ko afite politiki imutogota ku ruti rw’ umugongo.

Mu bandi bifuzaga kuyobora u Rwanda harimo umwari Adeline Shima Rwigara wumvikanye kenshi anega ubutegetsi bw’ u Rwanda. Kimwe na Barafinda na Mwenedata Gilbert, Diane Rwigara ntabwo yasohotse ku rutonde rw’ abari bemerewe kwiyamamaza. Nyuma gato y’ amatora ya Perezida ni ukuvuga muri Nzeli, Diane Rwigara na nyina Adeline Mukamugemanyi Rwigara ndetse na murumuna we Anne Rwigara batawe muri yombi, nyuma Anne Rwigara yaje kurekurwa by’ agateganyo aho kuri ubu akurikiranywe ari hanze mu gihe Nyina na mukuru bakiri muri gereza.

Mu byaha Diane Rwigara akurikiranyweho harimo guteza imvururu muri rubanda gikomoka ku mvugo yakoreshaga ubwo yashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda n’ icyaha cyo gucura no gukoresha impapuro mpimbano gifitanye isano no kuba komisiyo y’ amatora yaratangaje ko Diane Rwigara yasinyishije abantu bapfuye ubwo yashakaga kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Nyakanga 2017, muri uku kwezi ikintu cyavuzwe cyane muri politiki y’ u Rwanda ni ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ abakandida batatu bari baremejwe na komisiyo y’ amatora aribo Paul Kagame wari uhagarariye FPR, Dr Frank Habineza wari uhagarariye DGPR n’ uwari umukandida wigenga Mpayimana Philippe.


Kimwe mu bintu bitazibagirana byabaye mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo kuba umukobwa witwa Yvonne Uwimana wiga muri IPRC yarabonye Perezida Kagame akarira ku mpamvu yavuze ko ari ibyishimo yatewe no kumubona kuko hari hashize igihe kinini yifuza guhura na Perezida Kagame ariko atarabibona.

Tariki 3 na 4 Kanama aya matariki uko ari abiri ntazibagirana mu mitima y’ Abanyarwanda kuko aribwo batoye umukuru w’ igihugu mu matora Perezida Kagame yatsindiye 98,66%

Tariki 30 Kanama nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente Edouard hamenyekanye abagize guverinoma ;abagore 13, n’abagabo 18.

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’ ubuzima kuvura izindi Minisiteri ariko nayo yihereyeho. Anakomoza kuri Minisiteri y’ ibikorwaremezo avuga ko bitumvikana ukuntu umuhanda wa metero 7 usigarana metero 3 gusa.

Muri uyu mwaka kandi ishyaka FPR inkotanyi riyoboye u Rwanda kuva mu myaka 23 ishize ryizihije isabukuru y’imyaka 30 ishize rishinzwe, Perezida Kagame asaba abayobozi bakomoka muri iri shyaka kwirinda kwivuga ibyiza bavuga ko amahanga aza kwigira ku Rwanda kuko hari byinshi byo kugeza ku banyarwanda bitarakorwa.

Tariki 18 na 19 Ukuboza 2017 , Abanyarwanda n’ abanyamahanga bose hamwe bagera ku 2000 nibo bitabiriye inama ya 15 y’ umushyikirano. Perezida Kagame yasabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’ ibiyobyabwenge kuko ari umwanzi w’ iterambere n’ ahazaza anasaba Abanyarwanda kwiga no kwitoza kuvuga neza ururimi rw’ Ikinyarwanda.

U Rwanda n’ amahanga muri 2017

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga n’ umurango w’ Afurika y’ Iburasirazuba Louise Mushikiwabo muri uku kwezi kwa 12 yatangaje ko umubano w’ u Rwanda n’ amahanga muri rusange wagenze neza.

Mu bindi byavuzwe muri politiki y’ u Rwanda harimo umubano w’ u Rwanda n’ Ubufaransa. U Rwanda rushinja bamwe mu Bafaransa kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, Ubufaransa bukagaragaza ko bamwe mu bategetsi bakuru b’ u Rwanda bagize uruhare mu ihanurwa ry’ indege yari itware Juvenal Habyalimana wari Perezida w’ u Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2017 abacamanza bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’ indege ya Habyalimana basabye Gen. James Kabarebe(Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda) kujya mu Bufaransa gutanga amakuru ku ihanurwa ry’ indege ya Habyalimana ntiyajyayo.

Amashyaka abiri muri 11 yemewe mu Rwanda PSR na UDPR yashyigikiye kuba Gen. Kabarebe yaranze kujya gutanga amakuru ku ihanurwa ry’ indege ya Habyalimana asaba Ubufaransa gushyira ahagaragara inyandiko zivuga kuri jenoside zagizwe ibanga.

U Rwanda kandi rukomeje gushyira ahagaragara inyandiko zigaragaza uruhare rw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ikintu Ubufaransa butaragira icyo buvugaho.

Uyu mwaka usize abacamanza bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’ indege ya Habyalimana barihagaritse, gusa ntiharamenyakana ikizakurikiraho.

2017 kandi isize nta gihindutse mu mubano w’ u Rwanda n’ u Burundi utifashe neza kuva muri 2015. Mu mubano w’ u Rwanda na Uganda naho 2017 isize ishyamba atari rweru.

Muri uyu mwaka kandi u Rwanda ntabwo rwarebanye neza n’ umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu HRW, kubera raporo ya HRW yo muri Nyakanga. Iyi raporo yavugaga ko inzego umutekano mu Rwanda zishe abaturage 37. Komisiyo uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yahakanye ibivugwa muri raporo ya HRW ivuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze bamwe mubo HRW yavuze ko bishe bakiri bazima.

Byatumye Abagize inteko ishinga amategeko basaba ko HRW yakwirukanwa ku butaka bw’ u Rwanda nubwo 2017 isize nta mwanzuro urafatwa kuri iyi ngingo ndetse na HRW.

Ubwanditsi bw’ UMURYANGO buragushimiye kandi bukwifurije umwaka mushya muhire wa 2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa