skol
fortebet

Bamwe mu baha Perezida Kagame ubuhamya bw’ibyo bagezeho iyo yasuye abaturage bari bakwiye gukurikiranwa

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Kagame mu ruzinduko yasuye abaturage ba Gakenke/ Foto Urugwiro
“Nyakubahwa Perezida, mu myaka itari myinshi ishize nari umukene wo hasi cyane utagira icyo kurya, utagira aho aba, nahereye ku mafaranga atagera no ku bihumbi icumi niteza imbere ubu ndakomeye mfite amafaranga ku makonti, mfite amazu, mfite amamodoka abana banjye bariga nanjye mubona hano ndakomeye cyane Nyakubahwa Perezida…kandi byose mbikesha imiyoborere yanyu myiza!”
Aya namwe mu magambo adakunze kubura mu buhamya (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame mu ruzinduko yasuye abaturage ba Gakenke/ Foto Urugwiro

“Nyakubahwa Perezida, mu myaka itari myinshi ishize nari umukene wo hasi cyane utagira icyo kurya, utagira aho aba, nahereye ku mafaranga atagera no ku bihumbi icumi niteza imbere ubu ndakomeye mfite amafaranga ku makonti, mfite amazu, mfite amamodoka abana banjye bariga nanjye mubona hano ndakomeye cyane Nyakubahwa Perezida…kandi byose mbikesha imiyoborere yanyu myiza!”

Aya namwe mu magambo adakunze kubura mu buhamya bwa bamwe mu baturage bahaguruka baratira abandi ibyo bagezeho iyo Perezida Kagame yasuye agace batuyemo. Biragoye ko mu ruzinduko rwa Perezida Kagame haburamo abatangabuhamya b’ibyo bagezeho bihambaye!

Abatanga ubuhamya, bose bahuriza ku bintu bitatu by’ingenzi: kuba barahoze ahantu habi cyane utava bikoroheye, kuba ubu babayeho batengamaye, kuba barahereye ku gishoro cy’ubusabusa, bamwe muri aba bagahurira ku kindi cyo kuba ubukire n’imibereho myiza yabo byarazamutse mu gihe gito cyane.

Abahuriye muri iki kiciro ni nabo nkunda kwibazaho cyane, ari nabo bishobotse nasaba inzego zibishinzwe ko zakurikirana zikareba niba ibyo bavuga ari byo koko cyangwa se barabenshye umukuru w’igihugu. Mu gihe byaba ari byo hagakurikiranwa neza inzira banyuzemo bakira niba itarimo umwijima.

Nk’uko babivuga, umuvuduko w’iterambere baba bavuga n’icyo bahereyeho kuri bamwe usanga biteye kwibaza niba ibyo bari kuvuga batibeshyera, batabeshya Perezida Kagame cyangwa se bikaba ari byo ariko inzira banyuzemo zikaba zirimo umwijima.

Binyuranye n’ibyo abanyafurika twari tumenyereye, Perezida Kagame yumvikanye mu kiganiro n’abanyamakuru agaya ibyegera bye n’abandi muri rusange bahugira mu bisingizo no kumutaka aho kwita ku nshingano zo guha abaturage bayobora serivisi.

Uko ubuhamya bw’umuntu wari ugiye kuba ikitegererezo buburamo bimwe, cyangwa se burimo ibirenga, bugatangwa buhabanye n’ukuri nyako ku byabaye, ingaruka ziba guhabya inteko yabuteze amatwi no gutesha ikizere abari mu nzira nk’iz’umutangabuhamya.

Uko iterambere rizamuka, amahirwe yo gutera imbere nayo agenda azamuka. Ubu biroroshye ko umuyede yabyara umufundi. Ariko nanone no gutera imbere mu buryo butemewe birashoboka aho uwateye imbere ashobora kunyura izindi nzira zinjiza amafaranga atabarika nyamara zitemewe n’amategeko.

Gusa hari n’amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi bagiye bahamagarira abaturage bayobora gutanga ubu buhamya burata ibyagezweho mu birori byo kwakira Umukuru w’Igihugu iyo yabaga yabasuye! Ntibitangaje rero kuba hari abakwibeshyera! Kandi aba bababarirwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa