skol
fortebet

Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda,byemejwe ko ari muzima aho ari muri Uganda

Yanditswe: Wednesday 02, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyarwanda Ben Rutabana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, waburiye ku butaka bwa Uganda bivugwa ko yaba yarishwe na Leta y’u Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, IRHRI, ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wateye utwatsi ayo makuru.

Sponsored Ad

Uyu muryango IRHRI ukaba wemeza ko ibiri kuvugwa kuri uyu Ben Rutabana ari poropaganda.

Greg Smith Heavens, Umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze IRHRI, yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize asubiza amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Rutabana yishwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu nkuru yacyo iki kinyamakuru, cyakomoje ku wahoze ari umusirikare w’u Rwanda uherutse gutoroka witwa Lt Tindifa, uvuga ko yiboneye iyicwa rya Rutabana. Uyu musirikare yagize ati:

Nakiriye Rutabana kandi nabonye buri kimwe. Niboneye iyicwa rye rikozwe n’ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda.. nyuma yabyo nagombaga guhungira n’umuryango wanjye muri Uganda.

Amakuru yagiye atangazwa mbere y’ibi nyamara yavugaga ko Ben Rutabana yabuze nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye na bagenzi be mu ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa kandi ko mbere yo kwicwa, Rutabana yaba yaragambaniwe na bagenzi be bamujyanye muri Uganda na Repubulik iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahuriye n’umwe mu bayobozi ba M23, uwo nyuma akaba yaramushyikirije u Rwanda.

Greg Smith Heavens yanyomoje ibivugwa, abifata nk’ibintu bidafite ishingiro kandi bigamije kuyobya abantu. Agendeye ku makuru aheruka, Greg yemeza ko Rutabana ari muzima, ameze neza kandi ari mu gihugu cya Uganda. Yagize ati:

Turizera tudashidikanya ko amakuru twakusanyije kugeza ubu kandi dukomeje gukusanya nta gushidikanya ko ari ukuri. Twese turabizi ko nta kuboko k’u Rwanda kuri mu ibura rya Rutabana. Ibura rye rishingiye cyane cyane ku nyungu z’umuntu za Kayumba Nyamwasa n’abantu be ba hafi yizera mu nzego z’umutekano zo hejuru za Uganda.

Yakomeje avuga ko ibihuha biri gukwirakwizwa ko Rutabana yapfuye bishobora kuba ari abakozi ba Kayumba Nyamwasa, bashaka kuyobya imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na guverinoma y’u Bufaransa ngo bireke gukomeza guharanira irekurwa rya Rutabana nta mananiza.

Umuyobozi wa IRHRI kandi yijeje ko bagiye gukomeza ibyo bari gukora kandi batazemera ko abo yita abakozi ba Nyamwasa babayobya. Yanasabye Perezida Museveni gukora ibishoboka Rutabana akarekurwa umuryango we ukongera kumubona. Ati:

Amakuru yose atugeraho agaragaza ko Rutabana akiri muri Uganda muri kasho y’inzego zo hejuru z’umutekano, ayo ni amakuru dufite. Ndasaba Museveni na guverinoma ye kwizeza irekurwa rye ryihuse.

Hagati aho Dr david Mushabe, umunyamategeko IRHRI yahaye inshingano zo gukurikirana irekurwa rya Rutabana, na we yateye utwatsi amakuru aheruka y’uko urukiko rwanze ubusabe bwo kugaragaza Rutabana mu rukiko. Ati:

Aya ni amakuru atari yo, kubera ko urukiko rukuru rutigeze rutera utwatsi ubusabe bwo kugaragaza umuntu mu rukiko. Urukiko rwatanze uburenganzira bwo kumugaragaza mu rukiko, ariko inzego z’umutekano za guverinoma zahakanye ko zifite Rutabana maze urukiko rufunga dosiye. Kubw’ibyo mwiyobya abasomyi muvuga ko Urukiko Rukuru rwanze ubusabe kuko bwaremejwe.

Ben Rutabana yaburiwe irengero mu mwaka ushize, aho yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeri yerekeza i Kampala muri Uganda, ku itariki ya 5 y’uko kwezi akaba ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 Nzeri kuva icyo gihe umuryango we ukaba utarongera kumwumva.

Nyuma y’ibura rye, benshi barimo n’umuryango we batunze urutoki ubuyobozi bwo hejuru bw’ishyaka RNC, yari abereye Komiseri ushinzwe amahugurwa, ariko bahakana uruhare mu ibura rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa