skol
fortebet

Bimwe mu byaranze Rozariya Gicanda, umwamikazi wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Gicanda Rosariya yari Umwamikazi bivuga ko yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Nk’ uko byatangajwe na Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside uwo mwamikazi yishwe n’ ingabo zahoze ari iza Leta EX- FAR tariki 20 Mata 1994.
Yashyingiranwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bavugaga ko atabyara, gusa (...)

Sponsored Ad

Gicanda Rosariya yari Umwamikazi bivuga ko yari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Nk’ uko byatangajwe na Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside uwo mwamikazi yishwe n’ ingabo zahoze ari iza Leta EX- FAR tariki 20 Mata 1994.

Yashyingiranwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami. Yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y’uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe n’uko bavugaga ko atabyara, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n’umwami Mutara III Rudahigwa imbere y’Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n’amahame y’ubwiru bitewe n’uko Gicanda n’Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w’Abanyiginya.

Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe n’uko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Umwamikazi Gicanda yari umugwaneza akagira ubuntu nk’ uko Catty Rutagambwa, umukobwa Gicanda yari abereye nyinawabo yabitangaje muri 2013. Rutagambwa yavuze ko ineza yagiriwe n’umwamikazi yiyemeje nawe kuzayimwitura yita ku bana badafite kirengera. Kuri ubu uwo Catty Rutagambwa abinyujije mu muryango Imbuto Foundation arihira abana bagera kuri 33 muri gahunda yo kugera ikirenge mu cye.

Gicanda Rosalie yashyingiwe mu 1942. Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa, Rosalie Gicanda yakomeje kuba i Butare aho yiciwe afite imyaka hafi 80 y’ amavuko. Gicanda yishwe ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze.

Umwamikazi Rozaliya Gicanda yavutse mu mwaka w’1928 yicwa tariki ya 20 Mata 1994 I Butare aho yari atuye naho Umwami Mutara III Rudahigwa ari we mugabo wa Gicanda yavutse mu mwaka w’1911. Yimye ingoma mu mwaka w’1931 atanga mu mwaka w’1959 aguye mu gihugu cy’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa