Kigali

Breaking: Meya wa Karongi na ba Visi Meya bose baraye banditse basaba kwegura

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 3 September 2019 Yasuwe: 32779

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi ndetse na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi baraye bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite.



Amakuru Umuryango wamenye ni uko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera I Karongi muri iki gitondo iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi.

Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe gukorana, bakaba bahisemo cyangwa se bahitishijwemo kwigendera bombi.

Isinywa ry’imihigo ya 2019/2020 ryari reteganyijwe taliki 14/8/2019 ryasubitswe igitaragaya bahageze Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi abwira abanyamakuru ko impamvu yabiteye hari ibyaburagamo byinshi, anavuga ko mu nzego z’ibanze hari imiyoborere mibi idakemura ibibazo by’abaturage ariko ahakana ko nta gahunda yo kwirukana abayobozi babi yavugaga ko aribo bayifitemo uruhare.

(Foto: Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi, ifoto ya Kigali Today)

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwamaganye ibyo kwitabira inama y’ishyaka rya Museveni muri...

Umwe mu bantu bo mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi yamaganye ibyatangajwe n’umwe...
25 January 2020 Yasuwe: 5589 0

Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa...
8 January 2020 Yasuwe: 2986 0

Uganda yarekuye Abanyarwanda 7 barimo uwo yahereyeho gukorera...

Abanyarwanda 7 barimo René Rutagungira wabimburiye abandi gukorerwa...
7 January 2020 Yasuwe: 4427 0

Abadakunda u Rwanda babonye impamba yabo-Perezida Kagame

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2020,Nyakubahwa perezida...
1 January 2020 Yasuwe: 4722 0

Perezida Kagame yavuze kuri Vision 2020,uburezi, icyafasha abayobozi...

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019,Perezida Kagame yagiranye...
31 December 2019 Yasuwe: 2006 0

Musanze: Ba gitifu b’Imirenge 4 basezeye ku kazi ku bushake bwabo

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Musanze...
30 December 2019 Yasuwe: 2352 0