skol
fortebet

"Buri Munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi acyige" RALC

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Nsanzabaganwa Modeste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irashishikariza buri Munyarwanda wese gutanga umusanzu we mu kunoza no guteza imbere Ikinyarwanda kuko gihatse ubukungu bwinshi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugeze ahantu hatari heza ku buryo bisaba buri muntu urukoresha (...)

Sponsored Ad

Nsanzabaganwa Modeste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irashishikariza buri Munyarwanda wese gutanga umusanzu we mu kunoza no guteza imbere Ikinyarwanda kuko gihatse ubukungu bwinshi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugeze ahantu hatari heza ku buryo bisaba buri muntu urukoresha kurusigasira.

Ati “Buri Munyarwanda agire ubushake bwo kunoza Ikinyarwanda, utakizi acyige. Kuko tugeze ahantu hakeneye ubushake bwa buri wese. Ubungubu twemeye indimi enye zigomba gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi hano mu Rwanda. Ni inzira nziza yo kwagura amarembo, ariko tutitaye ku Kinyarwanda cyacu by’umwihariko, cyadindira ndetse kikaba cyasubira inyuma kuko umuvuduko w’izindi ndimi wakirusha imbaraga.”

U Rwanda ruritegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku nshuro ya 14, ku itariki ya 24 Werurwe 2017. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori bizabera i Kigali. Insanganyamatsiko iragira iti: “Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe.”

Ibirori bizarangwa n’imbyino gakondo, imivugo, ikinamico ngufi n’ubutumwa buzatangwa n’abayobozi bakuru.

Ubusanzwe u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihizwa ku itariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro, uzizihizwa kuri iriya tariki kuko iyo usanzwe wizihirizwaho yagiye ihurirana n’izindi mpamvu zihutirwa zijyana n’ubuzima bw’Igihugu.

Mu kwizihiza uyu munsi ukomeye ku isi muri rusange no ku Rwanda by’umwihariko, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko muri uyu mwaka wa 2017, ibirori byo kuwizihiza bizabimburirwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku ngamba zo kurengera Ikinyarwanda.

Mu mpamvu z’ingenzi zituma u Rwanda rwizihiza uyu Munsi, harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire rwo ngobyi y’Umuco w’Igihugu no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kuvuga neza Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda no kumenya ubukungu bugikubiyemo nk’amateka, imitekerereze n’ibindi.

Ivangandimi ribangamiye iterambere ry’Ikinyarwanda

Uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe ururimi rw’Ikinyarwanda rugihura n’imbogamizi zikomeye zirimo ivangandimi riterwa ahanini no kudaha Ikinyarwanda agaciro gikwiye kwa bamwe, kukivuga uko umuntu yishakiye bitagihesha agaciro, ubunebwe bwo kwishakamo ubushobozi bwo kuvuga icyo umuntu ashaka kuvuga mu Kinyarwanda kinoze, aho Umunyarwanda uzi izindi ndimi avuga Ikinyarwanda akagera aho ajya gusobanura ibintu.

Ukumva aravuze ngo: “ Sinzi uko nabivuga mu Kinyarwanda”, nyamara kandi umuturage utazi izindi ndimi avuga ibyo azi n’ibyo atekereza byose mu Kinyarwanda kinoze. Hari n’imvugo z’urubyiruko zituma rutamenya Ikinyarwanda mbonera gikoreshwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco akangurira abantu bavugira mu ruhame cyangwa babwira abantu benshi nk’abayobozi, abanyamakuru, abahanzi, abavugabutumwa mu madini n’ababyeyi kwihatira gukoresha Ikinyarwanda kinoze, bakitonda bakaba intangarugero kuko iyo bakoze amakosa y’ururimi ababwirwa bayafataho urugero cyane ko baba babwira abantu benshi kandi babafitiye ikizere.

Ati “Abahanzi, abanyamakuru benshi ni urubyiruko rugihura n’ikibazo cy’ururimi rutaboneye. Kandi burya ni na bo bakwiye kurunoza cyane kuko urubyiruko rundi rubibonamo. Icyo umuhanzi cyangwa umunyamakuru yavuze bumva ko ari cyo. Abo rero tubakangurira kugira ubushake buhagije bwo kuvuga ururimi runoze kuko baba babwira benshi.”

Uyu muyobozi kandi asanga nta munyeshuri ukwiye guhanwa ngo ni uko yavuze Ikinyarwanda ku ishuri ahubwo ko yafashwa kukivuga neza.

Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, cyemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’Ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza Igihugu na yo iruha agaciro gakomeye kuko irugaragaza nk’ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti: “ Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu wa 1999. Mu wa 2000, Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yanzuye ko mu bihugu biwugize, itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi Kavukire ariko bitewe na gahunda zacyo, buri gihugu kikaba gishobora kuwizihiza ku yindi tariki.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa