skol
fortebet

Dr.Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka PDI kubera ruswa yavuzweho

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanwa burundu muri iri shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayihanganira.

Sponsored Ad

Dr Isaac Munyakazi yeguye ku kazi kuwa kane taliki 6 Gashyantare 2020 kubera kurya ruswa mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 aho ikigo cyari mu myanya ya nyuma mu gutsindisha mu cyiciro rusange yabigizemo uruhare kikaza mu myanya 10 ya mbere abifashinjwemo n’abakozi ba REB.

Ku Cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020 nibwo hatangiye umwiherero w’abayobozi 400 bo mu nzego za Leta n’izigenga aho mu ijambo perezida Kagame yagejeje kuri aba bayobozi yababwiye ko Munyakazi yahawe ruswa y’ibihumbi 500 FRW kugira ngo akore ayo makosa.

Yagize ati “Hari ibintu batondeka uko amashuri yarushanyijwe mu mikorere.Abayobozi b’ishuri bajya kureba Munyakazi baramubwira bati ishuri ryacu ryari ryabaye mu ya nyuma.Mu mashuri ijana na mirongo ryari hejuru y’ijana.Abakuru bayo mashuri baragenda babwira uwo mu minisitiri bati ariko tworohereze ishuri ryacu ribe mu ya mbere kandi turanaguhemba.Arabikora,arabihindura ishuri ryari irya nyuma arishyira mu ya mbere.

Bamuha amafaranga.Muzira n’ubusa,bamuha ibihumbi 500 FRW.Ubundi n’uwayaguhera ubusa nta cyiza wakoze wayanga kuko nta kirimo ariko urwo nirwo rwego rwanyu,niko mungana niko mumeze.Imico mibi ibatesha agaciro mugahabwa ibihumbi 500 FRW mukaba mwakwica umuntu,abantu cyangwa mukaba mwakwica igihugu ku bihumbi 500.Iyo abantu bameze bacyo birumvikana uko bimeze.

Uyu munsi nibwo Ishyaka PDI ryirukanye uyu murwanashyaka waryo Dr Isaac Munyakazi rivuga ko yishe indagaciro zibaranga nkuko amakuru abitangaza

Dr Isaac Munyakazi yemeye iki cyaha anagisabira imbabazi nkuko nyakubahwa perezida Kagame yabyemeje mu mwiherero 2020.

Ibitekerezo

  • Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Ibyo bihwanye na Rwanda National Budget y’imyaka hafi 1 000 !!!.World Bank yerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo barya Ruswa.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niwo muti rukumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa