skol
fortebet

Frank Habineza niwe uzahagararira Green Party mu matora y’ umukuru w’ igihugu

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryabimburiye andi mashyaka yemewe mu Rwanda mu gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyije umwaka utaha.
Mu nama y’ abayobozi b’ ishyaka bahagarariye, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, Green Party yemeje umuyobozi wayo Frank Habineza nk’ umukandida uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu.
Nyuma yo kugirirwa icyizere n’ ishyaka Green Party, Frank Habineza yavuze ko yiteguye guhatanira intebe y’ (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryabimburiye andi mashyaka yemewe mu Rwanda mu gutangaza ko rizatanga umukandida mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyije umwaka utaha.

Mu nama y’ abayobozi b’ ishyaka bahagarariye, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016, Green Party yemeje umuyobozi wayo Frank Habineza nk’ umukandida uzarihagararira mu matora y’ umukuru w’ igihugu.

Nyuma yo kugirirwa icyizere n’ ishyaka Green Party, Frank Habineza yavuze ko yiteguye guhatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu kandi yizeza abayoboke b’ ishyaka ko azatsinda amatora.

Yagize ati “Nagira ngo mbashimire ku bw’ icyizere mu ngiriye kandi mbabwire ko tuzatsinda”

Ubuyobozi bwa Green Party buvuga ko kuri ubu iri shyaka rifite inzego mu turere 18 rikagira abarihagarariye mu turere twose uko ari 30 .

Amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017. Naho kwiyamamaza bitangira muri Kamena 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa