skol
fortebet

Nyaruguru: Nyuma y’igihe kinini Gitifu w’Akarere atumvikana na Meya yasezeye ku kazi

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Egide Kayitasire wari umaze imyaka 10 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru yanditse asezera kuri uyu mwanya.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017 nibwo Egide Kayitasire yashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa isezra ku kazi.
Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yemeje aya makuru avuga ko bakiriye ibaruwa ye isezera ku kazi.
Yagize ati “Nibyo uwo mukozi yandikiye Njyanama y’Akarere ayimenyesha ubwegure bwe (ibaruwa ye isezera ku (...)

Sponsored Ad

Egide Kayitasire wari umaze imyaka 10 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru yanditse asezera kuri uyu mwanya.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017 nibwo Egide Kayitasire yashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa isezra ku kazi.

Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yemeje aya makuru avuga ko bakiriye ibaruwa ye isezera ku kazi.

Yagize ati “Nibyo uwo mukozi yandikiye Njyanama y’Akarere ayimenyesha ubwegure bwe (ibaruwa ye isezera ku kazi). Nta bibazo yari afitanye n’akarere ku buryo twavuga ko ariyo mpamvu yatumye yegura (asezera).”

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yatangaje ko nyuma yo kubona iyi baruwa bagiye guterana bagasuzuma ubwegure bwe (gusezera kwe).

Ati “Ngiye kureba icyo itegeko riteganya hanyuma twicare dusuzume ubwegure bwe.”

Mu ibaruwa ye, Kayitasire yanditse avuga ko ahagaritse akazi mu gihe kitazwi.

Umuryango wamenye ko hari hashize igihe kinini hari ukutumvikana ndetse n’umwuka mubi hagati ya Gitifu Egide Kayitasire wanditse asezera ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Habitegeko Francois weguye.

Uku kutumvikana bikaba ari bimwe mu bikekwa kuba biri inyuma yo gusezra ku kazi kwa Egide Kayitasire cyane ko nta kandi kazi kazwi agiyemo.

Ibitekerezo

  • Egide yarinyangamugayo,yari umugabo mwiza yitangaga, kegurakwe kurambabaje .yabitewe no kumunaniza.

    yoooooooooo mbega disi yatangaga service nziza

    yoooooooooo mbega disi yatangaga service nziza

    Habitegeko nawe ni manyanga yari akwiriye kugenda.

    NIHABEHO GUSUZUMA IYEGURA RYE, DORE KO NTAKANDI KAZI AGIYEMO,KDI TUMUZIHO GUKORERA ABATURAGE CYANE YITANZE.

    Igendere Gitifu mwiza, kuko abeza ntibakundwa.......gusezera kwawe ni bwo bupfura bwawe kuko Mayor.....????ahaaaaa!!!!!!! Imana Igucire izindi nzira uzahirwe mu buzima ugiyemo

    mu byukuri tubabajwe no kwegura kwa Egide yari inyangamugayo,umunyabwenge,akunda abakozi cyane n’abaturage.Akarere gahombye umukozi w’ingirakamaro ariko turasaba ubuyobozi kubirebana ubushishozi agahabwa akazi kuko imbaraga nubwenge bwe igihugu ntigikwiye kubihomba,
    Nyaruguru e usigaye he koko?

    ariko Mana uwiteka amuhire mubyo azakora byose.

    bavanyemo ayabo baragacyeza

    Ubwo ni wowe yabereye mwiza ukuntu yanyimye akazi inshuro 3 nagatsindiye.

    Mayor Habitegeko nawe nagende kuko amaze kwangiza akarere atoteza abakozi bamwe na bamwe ndetse n’abajyanama.
    gusa Nyaruguru ibuze umugabo wingenzi mu iterambere ry’akarere ariko pole @egide mayor ibyo agukoreye Imana irabibona.

    Hatahiwe Gitifu Adalbert wa Kicukiro niwe ugezweho ararambiranye
    Naveho pe

    UKU NUKURI HARI ABAYOBOZI BA AKARERE BAKUNDA GUTOTEZA ABAKOZI CYANE,NA AKARERE KA KARONGI ABABISHINZWE BAKURIKIRANE BABIREBE BITARACIKA KUKO NTIBYOROSHYE MUKAGARIHO BARAGOWE BARATOTEZWA BIKOMEYE.,KUKO ITOTEZA RIGIYE KUZANGISHA ABANTU UM URIMO KUBA BAWUKORA BAWUKUNZE,ABABISHINZWE BAJYE KURI TERE BAREBE BEKUGUMA MURI BUREAU GUSA. NIKI KIRIGUTERA KUTUMVIKANA KOKO?KAGAME NATABARE KUKO NJYE NAVUGAKO HARI ABAYOBOZI BARIGUKORESHA UBURETWA BURENZE ITOTEZA.KODUFITE UMUYOBOZI MWIZA KUKI TUTAMUREBERAHO?H.E NIBAKUREBEREHO INDWARA BAFITE IRAHITA IKIRA.

    Ubwo wari uyagwije. Ba gitifu b’Uturere turabazi. Amatage mwubatse se abandi ntabwo turi abakozi? Ahubwo ukurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa