skol
fortebet

Green Party ryamaganiye kure ibyo Nyamwasa yarivuzeho, rivuga ko akeneye kuryiyungaho atabyemererwa

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryanyomoje ibyo Gen. Kayumba Nyamaswa yatangaje avuga ko iryo shyaka ryashinzwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame rivuga ko ritakwemera gukorana nawe bitewe n’ ayo magambo yatangaje.
Muri 2015, Kayumba Nyamasa, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda yagejeje ikirego mu rukiko nyafurika rw’ uburenganzira bwa muntu rukorera Arusha muri Tanzania. Muri icyo kirego Kayumba nyamwasa yifashishije ikirego DGPR yaregagamo Leta y’ u (...)

Sponsored Ad

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryanyomoje ibyo Gen. Kayumba Nyamaswa yatangaje avuga ko iryo shyaka ryashinzwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame rivuga ko ritakwemera gukorana nawe bitewe n’ ayo magambo yatangaje.

Muri 2015, Kayumba Nyamasa, Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda yagejeje ikirego mu rukiko nyafurika rw’ uburenganzira bwa muntu rukorera Arusha muri Tanzania. Muri icyo kirego Kayumba nyamwasa yifashishije ikirego DGPR yaregagamo Leta y’ u Rwanda isaba ko itegeko nshinga ritavugururwa kugira ngo aheshe agaciro ikirego yaregaga Leta y’ u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa ngo yaregaga Leta y’ u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu agasaba ko itegeko nshinga ritavugurwa. Mu minsi mike ishize nibwo urwo rukiko rwatesheje agaciro icyo kirego, DGPR imenya ko Nyamaswa yari yishingirikije ikirego cyayo cyasabaga ko itegeko nshinga ritavugurwa, ndetse akanabwira urukiko ko DGPR yashinzwe na Perezida Kagame.

Urukiko rw’ ikirenga rwari rwaregewe na DGPR yasabaga ko itegeko nshinga ritavugururwa rwatesheje agaciro icyo kirego birangira itegeko nshinga ritowe n’ abaturage ku bwiganze bw’ amajwi bemeza ko rivugururwa.

Umunyamabanga wa Mukuru wa DGPR Jean Claude Ntezimana yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibyo Kayumba Nyamwasa yakoze ari ugutesha agaciro iryo shyaka kuko nawe azi ukuri.

Yagize ati “Twe dusanga icyo Kayumba agamije ari ukuduharabika no kudutesha agaciro kuko muri 2010 Green Party ishingwa yari mu Rwanda azi neza ko atari Perezida Kagame warishinze”

Ku rundi ruhande nubwo Green Party ari ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi, na Nyamwasa akaba atavuga rumwe n’ ubutegetsi ngo akeneye kuryiyungaho ntabwo ryabimwemerera. Imwe mu mpamvu yatuma atabyemererwa ni uko yatangaje ko ryashinzwe na Kagame.

Yagize ati “Nyuma yo kwigaragaza kuriya niyo yakenera kutwiyungaho ntabwo twabimwemera, ntabwo twemera ibijyanye n’ imitwe yitwara gisirikare, twe turi ishyaka riharanira kugera ku butegetsi binyuze mu matora bitanyuze mu ntambara”

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ umuyobozi wa DGPR Frank Habineza iryo shyaka ryo ku wa 26 Werurwe, 2017 DGPR yavuze ko ku ikubitiro Nyamwasa yabanje kwiyitira iryo shyaka avuga ko ari mubarishinze.

Iryo tangazo rivuga ko abagize iryo shyaka bishimiye ibyo ryagezeho kandi ko bishimira uruhare rwabo mu guteza imbere demukarasi mu Rwanda.

DGPR ivuga ko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi ryigenga ridakoreshwa n’ umuntu uwo ari wese kandi ko rizakomeza umurongo rwafashe wo guhatanira kugera ku butegetsi bitanyuze mu mvururu.

Riti “Tuzakomeza guharanira gushaka ibisubizo bishingiye kuri Demukarasi no gufasha impunzi z’ Abanyarwanda gutaha mu gihugu cy’ amahoro”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa