skol
fortebet

Green Party yagaragaje ibigomba guhinduka mu itegurwa ry’ Umushyikirano

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Habineza Frank yashimye igitekerezo cy’inama y’igihugu y’Umushikirano ariko agaragaza ibikwiye guhindurwa mu itegurwa ry’ umushikirano.
Habineza yabivuze kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016, umunsi wa kabiri w’ inama y’igihugu y’umushyikirano iteranye ku nshuro ya 14.
Frank Habineza yavuze ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda mugihe hambere kwitwa Umunyarwanda byafatwaga nk’ (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Green Party of Rwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Habineza Frank yashimye igitekerezo cy’inama y’igihugu y’Umushikirano ariko agaragaza ibikwiye guhindurwa mu itegurwa ry’ umushikirano.

Habineza yabivuze kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016, umunsi wa kabiri w’ inama y’igihugu y’umushyikirano iteranye ku nshuro ya 14.

Frank Habineza yavuze ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda mugihe hambere kwitwa Umunyarwanda byafatwaga nk’ icyaha

Yagize ati “Mfite ishema ryo kuba umunyarwanda kuko kera nk’iri umwana nkiba mu Bugande nagiye kuvoma umuntu arankubita ati ‘wewe uko munyarwanda’ mpita numva ko kuba umunyarwanda ari cyaha ariko kubera ubushobozi bwanyu nyakubahwa perezida wa Repubulika ndetse n’urugamba mwarwananye n’ingabo z’u Rwanda nshimira cyane twashoboye kongera kubona agaciro n’ishema byo kuba abanyarwanda ibyo byo ndabibashimira”

Frank Habineza Habibeza yakomeje asaba ko mu nama y’ Umushyikirano hagabanywa umwanya w’ amaraporo hakongerwa umwanya w’ ibitekerezi n’ ibibazo by’ abaturage

Yagize ati “Turashima Amaraporo twabonye meza ajyanye n’ubukungu n’ibindi ariko akaba yagabanuka noneho ibyo bitekerezo by’abaturage, ibyifuzo byabo n’ibisubizo bikobona umwanya ndetse namwe mukabyumva mugatanga n’igisubizo ndumva byaba byiza kurushaho nyakubahwa perezida wa Repubulika”

Frank Habineza yijeje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ko azafasha Leta kumvisha no gushishikariza abandi banyapolitiki kureka amagambo yose akubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’ishyaka Green Party yasabye ko abategura inama y’umushyikirano bajyabahera mu nzego z’ibanze hasi mu midugudu kugirango abaturage ubwabo bajye batanga ibitekerezo bizamuke mu nzego zose bityo abe ari byo biherwaho hategurwa inama y’umushyikirano, ibi bitandukanye n’uko byari byakozwe kuko ubundi ibiganirwaho bitegurwa n’abayobozi mu nzego zo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa