skol
fortebet

“Guhindura imyumvire bisaba kubanza kumva ubukungu dufite” Perezida Kagame [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere nta gihe kinini gishize ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi byasabye Abanyarwanda gushyirahamwe no guhindura imyumvire, avuga ko kugira ngo abantu bahindure imyumvire bibasaba kubanza kumenya ubukungu bafite.
Yabitangaje kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, ubwo yari ayoboye inama yahuje Abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahanga baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika yiga ku mpinduka mu muryango w’ Afurika yunze ubumwe AU. (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere nta gihe kinini gishize ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi byasabye Abanyarwanda gushyirahamwe no guhindura imyumvire, avuga ko kugira ngo abantu bahindure imyumvire bibasaba kubanza kumenya ubukungu bafite.

Yabitangaje kuri uyu wa 7 Gicurasi 2017, ubwo yari ayoboye inama yahuje Abaminisitiri b’ ububanyi n’ amahanga baturutse mu bihugu bitandukanye by’ Afurika yiga ku mpinduka mu muryango w’ Afurika yunze ubumwe AU.

Yagize ati “Kugira ngo u Rwanda rutere imbere, Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe biyemeza kutazasubira mu icuraburindi. Abanyarwanda babanje guhindura imyumvire, bumvako batagomba kwicara ngo bategereze ak’i Muhana. Guhindura imyumvire bisaba kubanza kumva ubukungu dufite haba mu butaka bwacu ariko cyane cyane mu mitwe yacu […] Aho kwirirwa dushaka impamvu yatuma ntacyo dukora, reka turebere hamwe ibituma dukora cyane. Igikomeye muri byose ni uguhindura imyumvire, tukemera ko ntawundi uzabidukorera. Twabishobora.”

Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye inama ko gutanga inkunga ya 0.2% y’ibyo buri gihugu cyinjije mu misoro bigamije guhesha Afurika ubwigenge nyabwo bityo ntizagire ahandi itega amaboko.

Ati “ Uburyo bwo gutanga 0.2% kubyo twinjiza mu gufasha AU, ni ukugirango twigenge nk’Abanyafurika.”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko abakuru b’ibihugu bya Afurika bafashe imyanzuro itandukanye yo kugira ngo umuryango wa AU ugere ku ntego hatitabajwe inkunga y’ibihugu byo ku wundi mugabane.

Yongeraho ko we n’impuguke bize ku mpinduka zikwiye kugira ngo AU itange umusaruro kurushaho, bagasanga inzira ikiri ndende ariko bikazagerwaho igihe habayeho ubufatanye no kwigira ku masomo y’ahandi.

Ati “Raporo nagejeje ku nteko ya AU ntabwo ari ibitekerezo byizanye. Dufashijwe n’akanama ngishwanama, twatekereje ku buryo byose bushoboka mu guhindura imikorere ya AU.Inzira iracyari ndende, kandi ishobora kuba ari inzitane. Ni byiza ko tutacikwa n’amahirwe dufite yo kwigira ku masomo ahari n’ayo mu bihe byashize.”

Perezida Kagame yasabye abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga kugeza impinduka za AU ku baturage b’ibihugu baturutsemo, ndetse bakanabibutsa ko Abanyafurika bakwiriye kunga ubumwe, kuko kutumva ibintu kimwe ari byo bituma uyu mugabane uhora usigara inyuma.

AMAFOTO:










Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo HanoPEREZIDA WACU KAGAME PAUR NDAMUSHIMA UBURYO ADUFASHA MWITERAMBELE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa