skol
fortebet

Guverineri Mureshyankwano yakomoje ku gafuti yakoze ari umwana yibuka agaseka

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018

Sponsored Ad

Ni umunyapolitiki uzwiho ubuhanga bwo kuganiriza abaturage ayobora abaha ingero z’ aho yavuye n’ uko yaje gutera imbere, abandi bamuzi ari Umuyobozi wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ Abaturage mu badepite b’ u Rwanda, uretse ko byanze bikunze abo yigishije namwe mu mwibuka nubwo wenda mutazi ko ubu ari umubyeyi w’ abana batatu wikundira amafunguro ya Kinyarwanda.
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose wasimbuye Munyentwari Alpfonse ku buyobozi bw’ Intara y’Amagepfo yavutse mu muryango wifashije (...)

Sponsored Ad

Ni umunyapolitiki uzwiho ubuhanga bwo kuganiriza abaturage ayobora abaha ingero z’ aho yavuye n’ uko yaje gutera imbere, abandi bamuzi ari Umuyobozi wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ Abaturage mu badepite b’ u Rwanda, uretse ko byanze bikunze abo yigishije namwe mu mwibuka nubwo wenda mutazi ko ubu ari umubyeyi w’ abana batatu wikundira amafunguro ya Kinyarwanda.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose wasimbuye Munyentwari Alpfonse ku buyobozi bw’ Intara y’Amagepfo yavutse mu muryango wifashije ahahoze ari Komine Karago ku Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Avukana n’ abana umunani. Agira ati “Mama yarakoreshaga, twarakoraga cyane tugahinga ibirayi kugira ngo tuzabone amafaranga y’ ishuri”.

Aganira n’ Umunyamakuru wa Radio flash UMURYANGO ukesha iyi nkuru yavuze ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi atahigwaga.

Ati “Jenoside iraba njye ntabwo nahigwaga ariko kubera bya bindi bya ideology (ingengabitekerezo) batwigishaga tutaramenya Inkotanyi, batubeshya, naje guhunga njya muri Kongo, ariko nza kugira umugisha babandi nahungaga aribo nkotanyi twibwiraga ko bazatwica nibo baducyuye”.

Mureshyankwano yamaze imyaka 9 ari umwarimu mbere yo kuba umudepite. Arabyishimira akanishimira ko hari amategeko yatowe abigizemo uruhare.

Buri munsi iyo abyutse saa kumi n’ imwe cyangwa n’ ebyiri abanza kureba amakuru muri telefone ngo amenye uko Intara ayoboye yaramutse, mbere yo kujya ku kazi aha abakozi gahunda, nimugoroba atashye arongera akareba uko Intara yiriwe.

Afite umugabo badakora mu ntara imwe. Burya ngo akunda ubuzima bworoshye, we n’ umugabo we bajya basohokana n’ abana babo bakajya kwishimisha bakabyina, akanakora siporo.

Abakobwa be babiri biga muri kaminuza naho umuhungu yiga mu mashuri yisumbuye. Iyo yiriwe mu rugo n’ abana be bahari ngo we n’ umugabo we bafata umwanya bakaganiriza ababakomokaho.

Mu mafunguro akunda harimo ibihaza ati “Njye ubundi nkunda kurya ibintu bitangira amavuta, ibintu bya Kinyarwanda nk’ ibihaza, ibirayi bitogosheje, ibigori bibisi bitari impungure, n’ amashaza y’ urunyogwe”

Yanakomoje ku gafuti yakoze akiri umwana yibuka kakamusetsa mu ijwi ryumvikanamo ibitwenge ati “Nkiri umwana nigeze gukererwa, twari dufite umwarimu mwiza ariko wangaga abantu bakererwa, noneho arankubita, mubikira inzika….umunsi umwe mwarimu aza iwacu, mama arambwira ngo mwarimu wawe araje ampa agacuma k’ ikigage ngo nkamushyire, mpita nibuka ukuntu yankubise, agacuma naragakatanye ndagenda ndakabika ahubwo ndigendera”.

Ngo nyina yagiye kureba aho mwarimu yicaye asanga agacuma ntabwo kamugezeho ,…
Mureshyankwano ntabwo avuga icyakurikiyeho gusa avuga ko iyo yibutse ako gafuti yumva bimusekeje.

‘Ndi umurokore, iyo ndi mu rusengero numva nezerewe cyane, ibyo nagezeho byose mbikesha Imana yanjye’ Marie Rose Mureshyankwano umunyapolitiki w’ imyaka 60 akaba n’ umubyeyi w’ abana batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa