skol
fortebet

Hejuru ya 80% ingengabitekerezo ya Jenoside yaragabanutse mu myaka 20 ishize

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Jenoside byerekana ko Abanyarwanda bari kurushaho kunga ubumwe.

Sponsored Ad

Dr Jean Damascene Bizimana yabivuze ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, aho yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jonoside.

Yabivugiye mu kiganiro kigamije ku gusigasira amateka no gusigasira indangagaciro yatanze kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018. Yagaragaje ko igihugu cyiyubatse mu nzego zitandukanye nyuma ya jenoside ahereye munzego zitandukanye ahereye mu mateka.

Dr Bizimana yavuze ko muri 2007 Inteko Ishinga Amategeko yashyizeho Komisiyo yihariye ikajya mu bigo 37 by’ amashuri yisumbuye igasanga mu bigo 26 harimo ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu barimu no mu bana.

Mubutabera kandi Dr Bizimana yibukije ko u Rwanda rwavanye mu mategeko yarwo igihano cy’urupfu, ndetse hajyaho itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rijyaho mu 2008 ndetse bitanga umusaruro.

Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize ingengabitekerezo yagabanutseho 83,2%. Yagize ati “Ubushakashatsi bwa CNLG bwasanze hagati ya 1995 na 2015, ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutseho 83,2%. Ubu nta shuri wabonamo ingengabitekerezo ya Jenoside uretse umuntu nk’umwe cg babiri”.

Yavuze kandi ko ibihugu by’amahanga byagiye byumva uburemere bwa Jenoside ku buryo kuri ubu abantu 23 baciriwe imanza, 19 boherejwe mu Rwanda. Ibihugu 9 by’amahanga byatoye itegeko rihanga gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muburezi, yavuze ko FARG yaatngiye mu 1998, ababana bafashijwe kwiga amashuri abana na za kaminuza, kubury hishyuriwe abana barenga 52,000 amashuri yisumbuye, n’abarenga ibihumbi 15,000 bishyurirwa Kaminuza.

Yagize ati “Ubu hasigaye imibare micye cyane kuburyo muu myaka nk’ibiri cg itatu bose bazaba bamaze kwiga.”

Mu mibereho myiza, hubakiwe imiryango yarokotse Jenoside irenga 28,000 amazu 4123 arasanwa ndetse n’amazu agifite ibibazo azatunganywa.

Dr Bizimana avuga ko mu buzima hamaze kuvuzwa abantu barenga ibihumbi 313 harimo abarwaye indara zidakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa