skol
fortebet

Ibaruwa y’ u Rwanda yo gushimira Evariste Ndayishimiye watsinze amatora n’umukoro kuri Leta nshya y’u Burundi

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize tariki ya 6 Kamena 2020, nibwo leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yandikiye ibaruwa irimo ubutumwa bushimira intsinzi ya Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Burundi ndetse ivuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana nawe mu kuzahura umubano n’igihugu cye.

Sponsored Ad

Nubwo bamwe babanje kwikanga ko iyi baruwa yaba ari igihuha kubera umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 5 utameze neza,u Rwanda n’u Burundi byemeje ko aya makuru ari ukuri.

Mu ibaruwa yandikiwe leta y’u Burundi, leta y’u Rwanda ivuga ko "iboneyeho kumenyesha ko yifuza kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe".

Iyi baruwa yakoze benshi ku mutima,yatumye icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi kiganza mu mitima ya benshi.

Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza muri Kenya na Tanzania, yabwiye BBC ko ubutumwa bwa leta runaka bwo gushimira uwatsinze amatora ahandi busobanuye byinshi muri politiki.

Avuga ko by’umwihariko ku kibazo cya politiki y’u Rwanda n’u Burundi ari "ikimenyetso cy’ubushake bw’impinduka".

Bwana Oloo avuga ko nta muntu uzi ibya politiki watungurwa n’ubutumwa u Rwanda rwoherereje u Burundi kuko nta munyapolitiki utazi igihombo kiba mu kubana nabi, cyane cyane n’igihugu gituranyi anashimangira ko u Rwanda rufitiye icyizere Ndayishimiye mu kunoza umubano warwo n’u Burundi wahinduka.

Ati “Politiki ni nk’umukino w’umupira w’amaguru, haba igihe cyiza cyo gusatira, gusubira inyuma, gukina witonze, guhindura uburyo ukina n’ibindi".

Muri politiki umuntu mushya akenshi bisobanuye impinduka, uko byagenda kose, nubwo tutakwirengagiza imbaraga twumvise ko Nkurunziza azakomeza kugira mu ishyaka riri ku butegetsi, ariko umuntu mushya aba ari mushya ntabura kimwe, bibiri cyangwa bitatu bishya azana.

Iyo haje umuntu mushya rero ni igihe cyiza abakina politiki bashobora guhindura uburyo bakinaga".

Uyu mwarimu Oloo yavuze ko abona u Rwanda rwarateye intambwe nziza mu gushaka ko "ku mutegetsi mushya watowe amakimbirane adakomeza".

Ati: "Ntabwo wakwitega ko ibintu bihita bihinduka ako kanya, ntekereza ko ku Rwanda hakirimo kwifata ngo barebe uko ibintu bigenda ku mutegetsi mushya, biriya mbibona nko kumwereka ubushake ngo bapime niba na we abufite, ni intambwe nziza muri politiki, ubu umupira uri mu ruhande rwa Ndayishimiye".

Kimwe n’u Rwanda,abandi bakuru b’ibihugu barimo Magufuli, Tshisekedi, Kenyatta, Macky Sall, Paul Biya, Mohamed Farmajo, umwami wa Maroc, uwa Arabia Saoudite n’abandi, ku giti cyabo bashimiye Ndayishimiye ku ntsinzi ye.

Iyi baruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’Uburundi igira iti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira perezida mushya wa Repubulika y’u Burundi watowe General major Evariste Ndayishimiye,ndetse iboneyeho umwanya wo kugaragaza ko ifite ubushake bwo kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe”.

Guverinoma y’u Rwanda yifurije ubuzima bwiza,amahoro,n’iterambere ry’abaturage na Guverinoma y’u Burundi by’umwihariko muri ibi bih bibi by’icyorezo cya Coronavirus.

Kuba u Rwanda rwaravuze ko rufite ubushake bwo kuvurura umubano n’u Burundi muri iyi baruwa,biraha umukoro u Burundi ndetse inzobere zivuga ko arinko kubaza Ndayishimiye niba yiteguye kugira icyo akora.

Guhera mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi. Byabaye nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga.

Kuva ubwo u Burundi bwumvikanye kenshi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Ibitekerezo

  • Ikibabaje nuko mu matora kenshi biba amajwi.Nyamara byarangira bakavuga ko ari Imana ibashyizeho.Ntabwo Imana yivanga mu matora,kubera ko haberamo amanyanga kenshi.Ni imwe mu mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa