skol
fortebet

Ibihuha byavugaga ko hari Abashinwa 18 birukanwe ku butaka bw’U Rwanda byanyomojwe

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Zambia byakwirakwije amakuru y’ibihuha avuga ko Perezida Kagame yirukanye Abashinwa 18 abaziza guhohotera abanyarwanda ibintu byamaganwe n’ibihugu byombi mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter.

Sponsored Ad

Kuwa 31 Gicurasi 2020,Ikinyamakuru CNN Zambia kidafite aho gihuriye na CNN yo muri USA cyatangaje ko Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame yirukanye Abashinwa 18 kuwa Gatatu w’icyumweru gishize abaziza ko bahohoteye Abanyarwanda ndetse bakabasahura ubutaka bwabo ndetse kirangije kinamuhimbira imbwirwaruhame.

Iki kinyamakuru cyavuze ko perezida Kagame yavuze ati “Afurika n’umugabane w’amahoro,ntabwo twakwihanganira iri hohoterwa.Ntabwo twakongera kuba abacakara ukundi.Iki gihugu n’icy’abanyafurika n’abandi bose batwifuriza ibyiza.Ntegetse ko abo bashinwa 18 basubira iwabo ntibazagaruke…..”

Ibi bihuha byamaganwe kuri Twitter n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Kagame,Madamu Yolande Makolo wagize ati “Ntabwo ibi bintu byabaye ndetse ntabwo Perezida yigeze na rimwe avuga magambo nkaya.Ibyo n’ibihuha byo kwamaganwa.”

Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang, nawe yanyomoje aya makuru y’ibihuha yavugaga ko Abashinwa birukanwe mu Rwanda, bakoreshaga Abanyarwanda amasaha y’ikirenga nk’abacakara.

Yanditse kuri Twitter ati “Amakuru y’ibinyoma nanone! Twaragenzuye dufatanyije na Perezidansi ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ntabyo bigeze bumva.Perezida Kagame yabeshyewe ibinyoma.Kuki hakomeje gukorwa inkuru zihembera urwango hagati y’Abanyawanda n’Abashinwa?.Kuki batewe ubwoba n’uko turi inshuti?.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u rwanda nayo yamaganye aya makuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari Abashinwa 18 birukanwe mu Rwanda bazira gufata nabi abakozi b’abanyarwanda,. Iyi minisiteri irasaba abantu bose kudaha agaciro ayo makuru kuko ari ibihuha.

Kuva mu 1971 u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza, aho icyo gihugu gikomeje kugira uruhare mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuvuzi n’ubucuruzi. Mu 2018, Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda.

Ibihugu byombi bifite ubufatanye mu bucuruzi bwo kuri Internet [E- Commerce], aho u Rwanda rwanagiranye amasezerano n’ikigo Alibaba Group, yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.

Mu mishinga migari iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikigo cyubaka imihanda minini mu gihugu gifite isoko rya 70%.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi byasinye amasezerano y’ubwikorezi aho kuri ubu RwandAir ikora ingendo zijya muri iki gihugu. Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, Guverinoma y’u Bushinwa iherutse guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya iki cyorezo.

U Rwanda rwasohoye itangazo rigaragaza ubumwe, icyizere n’ubufatanye ku Bushinwa muri iki gihe ndetse Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei avuga ko muri iki gihe cy’ingorane, ari ho bamenye agaciro k’ubucuti nyabwo hagati y’ibihugu byombi.



Ibitekerezo

  • Ntawabirukanye. Ntabyo tuzi. Gusa bakoze amakosa bahanwa. Ibyo ntibirindira icyemezo cya Presidency kuko dufite amategeko minister ushinzwe cooperation.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa