skol
fortebet

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame na Museveni basuhuzanyije mbere y’inama y’I Gatuna [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame na bagenzi be barimo Perezida João Lourenço, perezida Felix Tshisekedi na perezida Museveni bahuriye I Gatuna kuri uyu wa Gatanu mu biganiro byo kuzahura umubano w’U Rwanda na Uganda umaze imyaka 3 utameze neza.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze i Gatuna ahagana saa sita ari kumwe na Perezida Lourenço wa Angola hamwe na Tshisekedi wa RDC, babanje kunyura i Kigali mbere yo kwerekeza i Gatuna.

Nyuma y’aho bahuriye muri Angola mu minsi ishizeaba bakuru b’ibihugu biyemeje guhurira I Gatuna kureba aho ibyo baganiriye bigeze.

Ibihugu byombi byakoze ibikorwa byinshi mu kugarura uyu mubano aho Uganda yarekuye abanyarwanda 13,irekura abarwanyi 2 bo mu mutwe wa RUD URUNANA bateye I Musanze.Yahagaritse kandi pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC..

Perezida Museveni yageze i Gatuna hakiri kare, ariko aguma hakurya y’umupaka arindiriye ko bagenzi be baturuka i Kigali bahagera.

U Rwanda narwo rwahagaritse ibirego ku banya Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

Iyi ni inama ya kane ihuje aba bakuru b’ibihugu, aho iya mbere yabahuje yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa