skol
fortebet

Igisubizo cya Romeo Dallaire ku mpamvu yatumye amahanga atererana u Rwanda mu gihe cya Jenoside

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

Uwari umuyobozi w’ ingabo z’ umuryango w’ Abibumbye zari mu butumwa bw’ Amahoro mu Rwanda, Lieutenant General Roméo Dallaire yavuze ko kuba amahanga ataratabaye u Rwanda abona byatewe n’ impamvu zirimo no kuba u Rwanda rudafite imitungo kamere.
Gen Dallaire yabivuze kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017, ubwo yaganirizaga abapolisi n’ abasirikare bagera kuri 24, bahabwa amasomo kuri Jenoside no kurenga amakimbirane ashobora koreka imbaga.
Muri ibyo biganiro, Elisabeth Yasingwa wo muri Uganda yabajije (...)

Sponsored Ad

Uwari umuyobozi w’ ingabo z’ umuryango w’ Abibumbye zari mu butumwa bw’ Amahoro mu Rwanda, Lieutenant General Roméo Dallaire yavuze ko kuba amahanga ataratabaye u Rwanda abona byatewe n’ impamvu zirimo no kuba u Rwanda rudafite imitungo kamere.

Gen Dallaire yabivuze kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017, ubwo yaganirizaga abapolisi n’ abasirikare bagera kuri 24, bahabwa amasomo kuri Jenoside no kurenga amakimbirane ashobora koreka imbaga.

Muri ibyo biganiro, Elisabeth Yasingwa wo muri Uganda yabajije Dallaire impamvu Umuryango Mpuzamahanga watereranye Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994.
Dallaire yamusubije ko icya mbere ari uko batabonaga impamvu yo guhita batabara mu Rwanda, nyuma y’ibyari bimaze kuba ku ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Somalia mu 1993, intambara yaguyemo benshi.

Yagize ati “Bavugaga ko batazongera, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kongera kugira uruhare mu makimbirane batari kurengeramo inyungu zabo. Kandi u Rwanda ntacyo rwari rubabwiye. Umwanzuro rero wabaye kudatabara.”

Yavuze ko ibihugu byinshi byari bifite imyumvire itandukanye cyane ku gutabara mu Rwanda, harimo aho yabwiwe ko u Rwanda ntacyo rufite uretse ubuzima bw’abantu.
Yavuze ko hari aho yabwiwe ati “Hano nta kintu gihari, nta mitungo kamere, iki gihugu nticyakwifashishwa mu zindi nyungu, nta kintu gihari. Icya mbere, nta kintu gihari uretse abantu bityo nta yindi mpamvu yo kuza. Igisubizo cya mbere cyabaye ko ubuzima bw’abantu nta ruhare bwari bufite mu gutuma Umuryango Mpuzamahanga ugira icyo ukora.” Gen Dallaire yirinze kuvuga abamubwiye ayo magambo.

Gen Dallaire yavuze ko n’uyu munsi Umuryango Mpuzamahanga hari ukigenza make mu gutabara ikiremwamuntu, atanga ingero nko mu bihugu byugarijwe n’intambara uyu munsi nka Syria.

Yagize ati “Urebye nko muri Syria, muri Libya, urebye no muri Congo, muri Sudani y’Epfo, Umuryango mpuzamahanga uguma inyuma kubera inyungu zihariye, ukarebera abantu benshi aho kubarinda mbere na mbere.”

“Bitegura gutanga za miliyari mu nkunga, reba muri Darfour, nariyo mu 2005, abantu baracyari gupfa, abandi na bo bari kuhatanga za miliyari, nta kintu na kimwe babafashije, bigatuma bumva ko uburyo bwonyine bwatuma bizera ahazaza habo ari uko bagomba kurwana.”

Aha ngo biterwa n’uko aho baba bakenewe gutabara nta gaciro baba bafite imbere yabo.

Yakomeje agira ati “Ibyo ni umwanda kuba Umuryango mpuzamahanga wararebye ubuzima bw’abantu muri iki gihugu ugafata umwanzuro ko uko byagenda kose batagomba kugira icyo bakora.”

Col Jill Rutaremara uyobora Ishuri rya Gisirikare, Rwanda Peace Academy, yavuze ko Gen Dallaire yari mu Rwanda ngo asangize abasirikare ku isomo rya Jenoside n’uburyo ibihugu byishakamo ibisubizo nyuma y’ibyaha ndengakamere, kandi buri kimwe kigashaka uburyo bukibereye bwo kwimakaza ubutabera.

Ni isomo rishya ryatangijwe muri Rwanda Peace Academy kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe. Iryo somo ryitwa “Genocide, Mass Atrocity Crimes and Transitional Justice in Peace Support Operations Course.”

Mu kwishakamo ibisubizo, Col Jill yatanze urugero ku buryo u Rwanda rwashyizeho inkiko Gacaca hagamijwe kwimika ubutabea nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibihumbi 150 bakekwagaho Jenoside, wari umubare munini, iyo u Rwanda ruza gukoresha inkiko zisanzwe byajyaga guhenda cyane, ntabwo iyo hakoreshwa inkiko zisanzwe ziba zarakemuye icyo kibazo.”

Iri somo ryitabiriwe n’intumwa 24 zaturutse mu bihugu umunani, zaturutse mu Birwa bya Comores, Kenya, Somalia, Uganda, Tanzania, Malawi, Ethiopia n’u Rwanda. Hari hanarimo umusirikare umwe uhagarariye Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Ni ibiganiro byabaye mu gihe mu Ishuri rikuru rya gisirikare hari gutangizwamo isomo rishya kuri jenoside, rikaba riri kwigishwa mu Rwanda ku bufatanye bw’u Bwongereza n’ibihugu birimo Canada.

Nk’ uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje Gen Dallaire yabwiye izi ntumwa ko hakwiye kujya hatangwa amasomo ku bantu batandukanye, cyane cyane hakirindwa ibintu byo gukoresha abana mu ntamabara kuko ari kimwe mu bigaragaza ko amakimbirane ashobora kugera ku rwego rubi cyane rukoreka imbaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa