skol
fortebet

Igiswahili cyemejwe nk’ ururimi rwa Kane rw’ ubutegetsi mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Abadepite bagize Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda batoye itegeko ngenga ryemeza ururimi rw’ Igiswahili nk’ ururimi rwa kane rw’ ubutegetsi mu Rwanda.
Ni Itegeko ryatowe mu buryo bwihuse kuko kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017 aribwo Minisitiri w’ umuco na Siporo Julienne Uwacu yagejeje ku Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umushinga w’ iri tegeko.
Minisitiri Uwacu asobanura ishingiro ry’ umushinga w’ iri tegeko yavuze ko mu Rwanda hari abantu benshi bumva kandi banakoresha ururimi rw’ Igiswahili. (...)

Sponsored Ad

Abadepite bagize Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda batoye itegeko ngenga ryemeza ururimi rw’ Igiswahili nk’ ururimi rwa kane rw’ ubutegetsi mu Rwanda.

Ni Itegeko ryatowe mu buryo bwihuse kuko kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017 aribwo Minisitiri w’ umuco na Siporo Julienne Uwacu yagejeje ku Nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umushinga w’ iri tegeko.

Minisitiri Uwacu asobanura ishingiro ry’ umushinga w’ iri tegeko yavuze ko mu Rwanda hari abantu benshi bumva kandi banakoresha ururimi rw’ Igiswahili. Yavuze ko muri aba abenshi ari abatarakize mu ishuri ahubwo ari ababanye n’ abantu bagikoresha.

Minisitiri Uwacu yavuze ko bitazahinduka itegeko ko inyandiko zose z’ ubutegetsi zihindurwa mu Giswahili gusa ngo aho bizajya biba ngombwa bizajya bikorwa bijyanye n’ amikoro igihugu gifite.

Nk’ uko abadepite babisabwe na Minisitiri Uwacu, ishingiro ry’ umushinga w’ itegeko rikimara kwemezwa n’ abadepite 61 muri 66 bari mu cyumba cy’ Inteko ishinga amategeko umutwe w’ Abadepite, itegeko ryatowe bitabaye ngombwa ko rinyuzwa muri Komisiyo ibishinzwe nk’ uko bikunze kugenda.

Perezidante w’ Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’ abadepite Mukabalisa Donatille yasabye abadepite gutora niba bemera ko iri tegeko ritorwa ritanyuze muri Komisiyo byemezwa n’ abadepite 57 muri 66.

Bakimara kwemeza ko iri tegeko ritorwa ritanyuze muri Komisiyo bahise batangira gutora ingingo ku yindi itegeko ritorwa n’ abadepite 66 nta waryanze ntawifashe.

Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda rugenderaho kugeza ubu rivuga ko indimi zemewe mu butegetsi ari eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza, n’ Igifaransa. Nta gushikikanya guhari ko Igiswahili nacyo cyaba kigiye kwiyongeraho kikaba ururimi rwa kane rwemewe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Julienne Uwacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa