skol
fortebet

Imbamutima za Meya Sebutege wabaye uwa kabiri mu mihigo y’Uturere

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Huye,Bwana Sebutege Ange,umaze imyaka isaga 2 ku buyobozi yavuze ko yishimiye umwanya wa 02 yabonye mu mihigo y’Uturere yatangajwe kuwa Gatanu w’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango,Meya Sebutege yavuze ko uyu mwanya akarere ka Huye kabonye ari ishema ku baturage bako ndetse nawe muri rusange.

Yagize ati “Nabyakiriye neza,n’ibyishimo n’ishema ku baturage b’akarere ka Huye ndetse n’abo dufatanya mu gushyira mu bikorwa iyi mihigo.Turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu nuko inzego zitandukanye zifatanya.”

Meya Sebutege yavuze ko ibyagezweho mu karere ka Huye bitakorwa n’umuntu umwe ariyo mpamvu ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera icyerekezo bwahaye umujyi wa Huye kugira ngo ukomeze kwihuta no gutera imbere.

Yagize ati “Ntabwo ari Meya wakemura ibibazo wenyine,n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’icyerekezo umujyi wahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ariko by’umwihariko bigashingira kuri gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali….”

Ibyo tumaze gukora nk’akarere ka Huye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa,abatuye akarere ka Huye nuko buri muntu wese yagira uruhare mu iterambere ariko binyuze mu byemezo bifatwa no mu biganiro ariko ahanini bigashingira mu mirongo migari igihugu gishyiraho mu kwihutisha iterambere.”

Meya Sebutege yavuze ko icyo yishimira kurusha ibindi mu mihigo akarere ka Huye kagezeho ubushize ari uko babashije gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage.

Ati “N’ubwa mbere twashyize mu mihigo gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.Imiryango itari ifite amacumbi twabashije kuyituza.Twubatse amazu 193.Hari n’ibindi bikorwa bitandukanye yaba mu nkingi y’iterambere.N’ubwa mbere hubatswe ubwanikiro mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’abaturage.Hubatswe 14.

Hari ibikorwa bitandukanye bishingiye ku bikorwa remezo ari amashanyarazi ari amazi ari imihanda.Ibyo byose byarakozwe.Ikindi umuntu yakwishimira,n’ubufatanye bw’abaturage muri iyi mihigo kuko yaturutse mu baturage.”

Meya Sebutege yavuze ko ibibazo biba byagaragajwe n’abaturage aribyo bashyira mu mihigo kugira ngo babikemure.

Meya yavuze ko Huye yasinye imihigo 98 iri mu nkingi 3 aho mu buzima bashaka kandi kubaka ibigo nderabuzima byo ku rwego rw’ibanze,amashuri,amashuri,imihanda,kubaka ibiraro,kugeza amashanyarazi kun go ibihumbi 4,kuzamura ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi meza.

Hari kandi kuzamura ibijyanye n’ubuhinzi,gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bisigaye no kunoza imitangire ya serivisi cyane ko muri raporo iheruka Huye yari ku mwanya wa 19.

Meya Sebutege yagize ati “Turifuza umujyi wa Huye uteye imbere kandi ufite umwihariko wawo nk’igicumbi cy’uburezi n’umuco.Hari ibikorwa twifuza mu karere tutarageraho birimo ibijyanye n’iterambere nko kwakira inama mpuzamahanga,ubukerarugendo,kwidagadura n’ibindi bikorwa bikurura abashoramari n’abandi bantu bakaza gukorera mu gihugu cyacu.”

Meya Sebutege yavuze ko bifuza kubaka Hoteli igezweho irimo icyumba cyakira inama zikomeye no gukomeza uburezi hazamurwa ireme ryifuzwa.

Meya Sebutege ari mu mwaka wa nyuma wa Manda ye ayoboye Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14 n’utugari 77.

IKIGANIRO NA MEYA SEBUTEGE ANGE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa