skol
fortebet

#Umwiherero 2020:Imico myiza nagize iraza gushira-Perezida Kagame abwira abayobozi

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yabwiye abayobozi bose bo mu Rwanda ko yiteguye kureka kuborohera agahangana nabo,kugira ngo bakore neza inshingano zabo nkuko bikwiriye.

Sponsored Ad

Mu ijambo ryari ryuzuyemo ukuri kwinshi agamije kwibutsa abayobozi kongera kubahiriza inshingano zabo,Perezida Kagame yavuze ko afite ubushake bwinshi cyane bwo guhangana n’abayobozi bafite imyitwarire mibi cyane ndetse no kutubahiriza inshingano bashinzwe.

Nyakubahwa Perezida Kagame yanenze bikomeye abayobozi bahishira bagenzi babo bafite imyitwarire mibi,ababeshya mu nshingano zabo[gutekinika],n’abikubira umutungo bwite w’abanyarwanda bakawugira uwabo.

Perezida Kagame yagize ati “Mwebwe abayobozi mudashobora no kuvuga ukuri.Niba mudashobora kuvuga ukuri ibibazo dufite bizakemuka gute?.Ukuri ni wowe ugufiteho uburenganzira ntabwo ari undi muntu.Ni wowe uzi ibyo uzi,ni wowe uzi ibyo utazi,ni nawe uhitamo kubeshya.

Kubera ko ibyo utazi,uba ukwiriye kubimenya ukavuga uti “hari ibyo ntazi ntabwo ndi bujye kubeshya ngo ndabizi cyangwa ukavuga uti ndabivuga uko mbizi ntabwo ndi bujye guhimba ibintu ngo mvuge ibindi bitari ibyo nzi.Ubwo amaherezo araza kuba ayahe rero?.

Inshuro 17,ubundi tuza hano tuganira inshingano zacu dufitiye igihugu n’ibyo tugomba kuba dukora hari ubwo tudasubiramo iby’imyitwarire.Tubuzwa n’iki?.

Uyu munsi ntabwo nari nzi ko ugera vuba,kuko nawushakaga.Ubu turi mu gihe numva nshaka guhangana n’ibibazo nk’ibi ngibi.Hashize imyaka,umuntu aravuga,ndasubiramo “ibintu mwangiza n’iby’Abanyarwanda,n’iby’u Rwanda si ibyanyu.Abantu bakora ibintu ku giti cyabo,bibareba ku giti cyabo,ibyo ntabwo bindeba nta nubwo mbikurikirana.Uko buri wese hano yakwipfusha ubusa akagenda akikora ibyo yishakiye biramureba ku giti cye.Ibyo rwose biramureba ntawe uzasanga mbaza umuntu ibimureba ku giti cye.Ibyo n’ubuzima bwite bw’umuntu ntabwo mbijyamo.Ntabwo nza kubaza ibibera mu rugo rwawe,uwo wubaha,uko wifata,uwo ubana nawe uwo ukunda,uwo wanga ibyo birakureba nta nuwo njya mbibaza na rimwe.Ariko ibintu bijyanye n’igihugu,ibintu bijyanye n’abanyarwanda,ibyo byo rwose ndabasezeranya ko turabipfa.Turaza kubipfa.Imico myiza nagize iraza kugabanuka,irashira.

Niba muri n’intwari,mujye muza mubwire n’umuntu muti “Urabizi,inshingano dufitiye igihugu cyacu zaturambiye,ziratubuza kwikorera ibyo twishakiye ku giti cyacu dusezeraneho neza.Kuki byo byagorana,kuki bigorana?.Dushobora gutandukana neza.Ukavuga uti “Ndashaka kwikorera ibyanjye”.Nubwo hari ibyo ushobora kwita ibyawe ariko bitureba twese,ntabwo wava no mu gukorera Leta n’Abanyagihugu ngo nurangiza ujye hanze mu byo ukora habemo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ngo uvuge ngo n’ibyawe.Ntabwo ari ibyawe.Ikibazo cya mufite mufite n’aho ngaho kiri.Ukaba uri muri Minisiteri ukayita iyawe.Uraba uri mu rwego runaka,ukarwita urwawe. Ntabwo ari urwawe.”

Atangira ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko iyo uyu mwiherero wa 2020 utangira kuwa Kabiri hari abandi baminisitiri batatu batari kuwitabira.

Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bafite ubumenyi,ubushobozi ndetse bashoboye inshingano zabo ariko bafite imyitwarire igayitse kandi iri mu bantu benshi ibabuza kuzuzuza.

Perezida Kagame ahereye ku rugero rwa Evode,yavuze ko hari abayobozi bahishira bagenzi babo bakarinda bakora ibidakorwa kugeza ubwo abimenya agakemura ikibazo.

Yagize ati "Bamwe muri mwe mwarabibonaga ariko muraceceka.Mwabyemereye iki?.Minisitiri agakora ibyo bintu mu ruhame mugaceceka kugeza ubwo akubita umwana uri ku kazi.Ubwomwumva muri bantu ki niba mudafite imico mibi?.Ku bantu bamwe birasanzwe,Minisitiri afite uburenganzira bwo gukora ibyo bintu kugeza igihe nzabimenyera nkabaza Minisitiri w’Intebe nti wabyumvise ibi ngibi?,Minisitiri w’Ubutabera wabyumvise?.Abandi se byagenze bite?."

Perezida Kagame yavuze ko nubwo yagiye avuga ikinti kimwe kuri Me.Evode,Dr Isaac Munyakazi na Dr. Diane Gashumba hari amakosa menshi bakoze aringinga,abasaba kwikosora baranga.

Ati "N’inshuro nyinshi bibaye,umuntu akinginga,agahendahenda,akibutsa.Kenshi,umwaka ugashira undi ukaza.Ibyaha ni byinshi,kubeshya n’ikintu gifite ingaruka ku bantu benshi....Muri abantu babi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu kitagezeho ari uko batari babifitiye ubushobozi ahubwo hari abayobozi batashoboye kubahiriza inshingano zabo,abandi bagira imyitwarire mibi.

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Perezida, gukangara abayobozi bituma barushaho gukora neza. Muzadukangarire n’abayobozi b’uturere batishyura ba rwiyemezamirimo.

    Kirehe yo irakabije pe. Iyo basaba ba rwiyemezamirimo kubazanira ibikoresho by’ubwubatsi bw’inyubako z’amashuri, amashuri akuzura, agatahwa, abana bakigiramo, bakirengagiza ko batarishyura abatumye bagera kubyo bagezeho imyaka ibiri igashira!!!!!! birababaje rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa