skol
fortebet

Imyanzuro 26 yafatiwe mu mwiherero wa 14 w’ abayobozi bakuru yatangajwe

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Umwiherero wa 14 w’abayobozi wamaze hafi icyumweru mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, wafatiwemo imyanzuro igera kuri 26.
Kuva kuwa 25 Gashyantare kugeza kuwa 2 Werurwe 2017, Perezida Kagame n’abandi bayobozi bareberaga hamwe ibikenewe gukorwa ngo iterambere ry’igihugu ryihute hagendewe ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatangiwe muri uwo mwiherero n’impanuro Umukuru w’Igihugu yahaga abayobozi, hafatiwemo imyanzuro ikurikira:
1. Gufata ingamba zo gushyira mu (...)

Sponsored Ad

Umwiherero wa 14 w’abayobozi wamaze hafi icyumweru mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, wafatiwemo imyanzuro igera kuri 26.

Kuva kuwa 25 Gashyantare kugeza kuwa 2 Werurwe 2017, Perezida Kagame n’abandi bayobozi bareberaga hamwe ibikenewe gukorwa ngo iterambere ry’igihugu ryihute hagendewe ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatangiwe muri uwo mwiherero n’impanuro Umukuru w’Igihugu yahaga abayobozi, hafatiwemo imyanzuro ikurikira:

1. Gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragerwaho mu cyerekezo 2020, bigashyirwa mu mihigo ya buri Rwego bireba kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubikurikirana buhuriweho n’inzego bireba umunsi ku wundi (regular joint monitoring);

2. Kunoza ihuzabikorwa, imikoranire no guhanahana amakuru hagati y’Inzego zose z’Ubutegetsi Bwite bwa Leta n’Inzego z’Ibanze hagamijwe kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta zose;

3. Kunoza imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko;

4. Gushyiraho ingamba zo gukoresha umuriro ugenda wiyongera no kuwukwirakwiza hirya no hino mu gihugu, hibandwa ku nganda, mu mashuri, mu mavuriro n’ahandi haba ibikorwa bihuza abantu benshi;

5. Gushishikariza Abanyarwanda gushyiraho ingamba zinoze ziborohereza gutekesha Gaz n’ubundi buryo bugezweho butabangamira ibidukikije, ibyo bigakorwa mu ngo, mu mashuri, mu magereza n’ahandi haba abantu benshi;

6. Gukomeza guteza imbere inganda zikorera mu Rwanda hagamijwe kugabanya ibituruka hanze no kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) kandi bikoroherezwa mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko (procurement process);

7. Gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zihariye zigamije kurushaho kongera umusaruro harimo uburyo bwo kubona imbuto zo gutera zihagije kandi nziza ku gihe no kongera ibyoherezwa mu mahanga bituruka ku buhinzi n’ubworozi;

8. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye no kubaka amacumbi aciriritse;

9. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kunoza uburyo bwo gutunganya imyanda (waste management) mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali;

10. Guteza imbere ibikorwa bizamura Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by’Inzego n’Ibigo bya Leta;

11.Gushyiraho gahunda yihutirwa yo kubyaza umusaruro ikibanza Leta y’u Rwanda yahawe na Leta ya Djibouti;

12. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless payment) by’umwihariko mu Nzego za Leta;

13. Kunoza imitangire ya serivisi mu Nzego za Leta hitawe ku bipimo bigaragazwa n’inzego zibishinzwe no kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga (Rwanda online services);

14. Gushyiraho ingamba zo kongerera ubushobozi gahunda ya mituweli (mutuelle de santé) ku buryo burambye;

15. Gushyiraho ingamba zigamije gutuma abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta baguma muri ako kazi;

16. Kunoza imitangire ya serivisi mu mavuriro ya Leta, amavuriro y’abikorera n’ibigo by’ubwishingizi bw’indwara;

17. Gukoresha inzobere z’abaganga bakorera mu bitaro bya Kaminuza kwigisha abaganga n’abandi bakora umwuga w’ubuvuzi hagamijwe kongera ubumenyi n’umubare w’inzobere mu buvuzi;

18. Kunoza ireme ry’uburezi, hashyirwa ingufu cyane cyane mu kubona abarimu babyigiye kandi babishoboye, kongera ibikorwa remezo n’ibikoresho, gukora igenzura ngarukagihe no guteza imbere inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM);

19. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative kirasabwa gukurikirana no gukemura ibibazo biri mu makoperative no gufata izindi ngamba za ngombwa zo kuyateza imbere;

20. Ikigo cyo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) na za Kaminuza zigisha amategeko birasabwa kongera imbaraga mu kwigisha amasomo yihariye atuma igihugu kirushaho kugira inzobere mu mategeko atandukanye (different domains);

21. Inzego zose za Leta zirasabwa gukorana na IOS company kugira ngo ibe ariyo ibafasha gukemura ibibazo byose bijyanye no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga;

22. Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana;

23. Kwihutisha kugeza mu gihugu hose imiyoboro y’itumanaho (communication network) no kuyibyaza umusaruro;

24. Gushyiraho sitati yihariye igenga Abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane;

25. Gushyiraho ingamba zigamije guhindura imyumvire kugira ngo abantu barusheho kwiteza imbere aho gusaba gushyirwa mu cyiciro cy’ubudehe cy’abatishoboye;

26. Kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo cyane cyane ahakurura ba mukerarugendo benshi kurusha ahandi kandi bafite ubushobozi (ubukerarugendo bushingiye ku ngagi) no gusubiramo ibiciro by’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa