skol
fortebet

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama Perezida Kagame yagiranye n’abakuru b’ibihugu batandukanye n’umuyobozi wa OMS mu guhangana na COVID-19

Yanditswe: Saturday 04, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yahuje abayobozi batandukanye muri Afurika, yagarutse ku guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo ku cyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye na Afurika by’umwihariko.

Sponsored Ad

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu muri Afurika hari hamaze kwemezwa abantu 7741 banduye Coronavirus mu bihugu 50 bitandukanye. Abamaze gupfa ni bantu 313 mu gihe abakize ari 640.

Iyo nama yabaye mu buryo bw’iyakure kuri uyu wa 3 Mata, yitabirwa na ba Perezida Perezida Macky Sall, Uhuru Kenyatta, Ibrahim Boubacar Keïta, Abdel Fattah el-Sisi, Felix Tshisekedi, Emmerson Mnangagwa na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Yayobowe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari na we uyoboye AU muri uyu mwaka.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko muri iyi nama hagarutswe ku buryo Afurika ikeneye gushyira hamwe, ikavuga mu ijwi rimwe ku bibazo biyireba muri rusange kandi igashyira imbere kwishakamo ubushobozi.

Yavuze ko mu bufatanye, ari bwo umugabane wa Afurika wabasha gutsinda burundu icyorezo cya Coronavirus gikomeje kototera ibihugu binyuranye.

Ati "Igihombo n’ibyakwangirika mu bijyanye n’ubuzima no mu bukungu ku Isi yose no muri Afurika by’umwihariko, ni byinshi cyane .... bityo bigomba kugendana n’ubwinshi bw’imbaraga na gahunda zijyanye n’imari bigamije gusubiza ibintu ku murongo ndetse bikarengeho…!!"

Imwe mu myanzuro yafashwe

Inyandikomvugo y’ibyavugiwe mu nama igaragaza ko abayobozi bahurije ku bwihutirwe bw’ibikoresho byifashishwa kwa muganga mu kuvura Coronavirus, birimo ibirinda abaganga kwandura, mask, amakanzu n’ibyuma byakoreshwa mu kongerera umwuka abarwayi, kuko Coronavirus itera guhumeka nabi.

Mu minsi ishize umuherwe Jack Ma wo mu Bushinwa yageneye buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura. Ibyo bikoresho Ethiopie yabigejeje muri buri gihugu bitarenze icyumweru kimwe.

Mu yindi myanzuro harimo ko:

- Bagarutse ku ngaruka za COVID-19 ku buzima bw’abaturage ba Afurika, bemeranya ko ari ngombwa gushyiraho inzira z’ubutabazi n’ubucuruzi mu rwego rw’ubufatanye bwa Afurika,

- Bitewe n’ubukenerwe bw’ibikoresho by’ubuvuzi, basabye ubufatanye mpuzamahanga n’inkunga, ariko bashimangira ko hakenewe kongerwa ibishobora gukorerwa muri Afurika,

- Bashimye uburyo ikigega African Union Covid-19 Response Fund cyashinzwe ku wa 26 Werurwe 2020 gihagaze, aho abanyamuryango bemeye gutangamo miliyoni $12.5 n’andi miliyoni $4.5 azajya mu kigo gishinzwe ubuvuzi, Africa CDC,

- Bemeje ishyirwaho rya komite zikuriwe na ba Minisitiri zihuza ibikorwa by’ubuzima, imari n’ubwikorezi muri ibi bihe,

- Bashimangiye ko hakenewe inkunga zihuse kuri Afurika nk’uko byemejwe mu nama iheruka ya G20, n’abandi bafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’Imari,

- Bemeje ko hasabwa ishyirwaho rya gahunda yihariye yo gufasha Afurika, harimo ko ibihugu byaba bihagarikiwe kwishyura inguzanyo, bigasonerwa imyenda ishoboka, ku yindi bigahagarikirwa kwishyura inyungu, kugira ngo amikoro ahari ashyirwe mu mu guhangana na COVID-19 no kuzahura ubukungu,

- Basabye ikurwaho ry’ibihano by’ubukungu byafatiwe Zimbabwe na Sudani, kugira ngo bihabwe umwanya wo guhangana n’icyorezo no kurokora ubuzima, kuko ibyo bihano “bitakwihanganirwa kandi bitari ibya kimuntu” mu bihe nk’ibi.

Mu gihe Coronavirus ikomeje guhungabanya ibikorwa byinshi kuko ahenshi abaturage basabwe kuguma mu rugo n’ibikorwa by’ubucuruzi bigafungwa, hari ubwoba ko mu bihugu bifite ubufuzi budateye imbere cyangwa ubushobozi mu bujyanye n’amikoro n’imiyoborere, iyi ndwara ishobora kuzica abantu benshi, ikanasiga ingaruka zihambanye ku bukungu.

Ibigega nyafurika nka Banki Itsura Amajyambere (AfDB) na Afreximbank bikomeje gutanga ubufasha muri izi gahunda.

AfDB ivuga ko icyorezo cya COVID-19 gishobora guhombya Afurika miliyari zigera kuri  $22.1 mu musaruro mbumbe mu gihe ikibazo cyaba gikemutse kare, ndetse cyatinda, igihombo kikaba cyagera uri miliyari $88.3.

Ibi kandi ngo bishobora kugabanya ubushobozi bwa Afurika mu kwishakamo ingengo y’imari ikenera, ku buryo byasigamo icyuho iri hagati ya miliyari $110 na miliyari $154 muri uyu mwaka wa 2020.

AfDB iheruka gutangaza ko yiteguye gushora miliyari $50 mu myaka itanu mu mishinga itandukanye igamije guhangana n’ingaruka zitandukanye, Afurika izahura na zo kubera ingaruka COVID-19.

Inkuru y’ IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa