skol
fortebet

Inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo muri Angola iraba uyu munsi

Yanditswe: Friday 13, Dec 2019

Sponsored Ad

Inama ya kabiri yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda hagati y’abayobozi b’u Rwanda na Uganda iraba kuri uyu wa gatanu i Kampala nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa leta ya Uganda.

Sponsored Ad

Iyi nama yagombaga kuba mu kwezi kwa cumi, ikurikiye iyabaye mu kwezi kwa cyenda i Kigali, ariko isubikwa ku mpamvu zavuzwe ko abahuza (Angola na DR Congo) batabonetse.

Ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ya politiki yatangiye kugaragara cyane kuva mu ntangiriro y’umwaka ushize.

Mu kwezi kwa munani, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda bahujwe na Angola na DR Congo i Luanda basinya amasezerano y’ubwumvikane.

Bamaze kuyasinya, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ati: "Tugiye gukemura ibi bibazo byose".

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yatangaje kuri Twitter ko ibihugu byombi bihura kuri uyu wa gatanu ngo "bishyire mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola".

Bwana Opondo avuga ko iyi nama ibera i Kampala iba irimo intumwa zivuye muri Angola na DR Congo, ibihugu byafashije guhuza impande zombi mu masezerano ya Luanda.

Mu nama iheruka yabereye i Kigali intumwa za Uganda zari ziyobowe na Minisitiri Sam Kuteesa ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, iz’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe.

Ingingo ya gatanu (5) y’ibyo izi ntumwa zumvikanyeho ni "guhagarika ’propaganda’ isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga".

Ku ngingo yo gusubukura urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu itegerejwe cyane n’abaturage b’ibihugu byombi, iyi nama yanzuye ko iyi ngingo izarebwaho nanone mu yindi nama nk’iyi, ariyo iba uyu munsi.

Ubuyobozi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda ubutasi ku butaka bwa Uganda, ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda ibirimo gufunga binyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo bamwe mu Banyarwanda baba muri Uganda.

Amakimbirane y’ibihugu byombi yatumye ubuyobozi bw’u Rwanda bubuza abaturage babwo kujya muri Uganda.

Imwe mu ngingo y’amasezerano ya Luanda ivuga ko bumvikaye "gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi" harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Ku ruhande rw’u Rwanda,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Olivier Nduhungirehe yemereye RBA ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barerekeza muri Uganda uyu munsi muri iyi nama.
Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Museveni ni "mayeli".Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa