skol
fortebet

Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko-Minisitiri Biruta

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr. Vincet Biruta,yatangaje ko Ingabo za RDC,FARDC zakoze ibikorwa byiza, kuko zishe inyishyamba n’abayobozi b’udutsiko twahungabanyaga umutekano w’iki gihugu ndetse n’uw’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Mutarama 2019,Minisitiri Vincent Biruta,yagarutse ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga aho yavuze ko u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga nyinshi ndetse anavuga ko bishimiye ko ingabo za FARDC zishe bamwe mu barwanyi bari bakuriye imitwe nka FDLR,RUD URUNANA ndetse zifata mpiri abarwanyi bo mu mitwe nka FLN.

Yagize ati “Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.Bamwe barafashwe boherezwa mu Rwanda.

Bizagira akamaro ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire n’ubutwererane n’urujya n’uruza rw’abantu.Kuba iriya mitwe yitwaje intwaro yaravanwe mu nzira bifite akamaro."

Ku bivugwa ko u Rwanda rwohereje muri kongo ingabo, Minisitiri Biruta yagize ati "Ingabo za Congo zifite ubushobozi buhagije kandi zagaragaje ko zibishoboye ukurikije ibyo zamaze kugeraho. Nta ruhure rw’u Rwanda mu birebana n’ibikorwa bya gisirikare ruhari."

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.

Abarwanyi 362 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

Ku bivugwa na bamwe mu banyapolitike n’abanyamadini ko u Rwanda rushaka guca ibice muri RDC,Minisitiri Biruta yavuze ko bimaze igihe bivugwa kandi bitazabura gusa iyo gahunda ntayo u Rwanda rwagize.

Biruta yavuze ko izi ari imvugo za bamwe mu banyapolitiki ba RDC zigamije kugira ngo abaturage babo babemere.

Ku birebana n’ingendo z’Abanyarwanda muri Uganda,Minisitiri Biruta yavuze ko Uganda iri gutera intambwe nziza kuba yarekuye abanyarwanda 9 ariko bizeye ko bizakomeza bakabafungura bose.

Minisitiri Biruta yavuze ko Uganda ifite ubushake bwo guhagarika ibibazo ishinjwa n’u Rwanda kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo gusa yavuze ko u Rwanda rwiteguye kongera kwemerera Abanyarwanda gusubira muri iki gihugu igihe cyose nta kibazo kizaba kikiriho.

Ku gitero u Burundi buherutse gushinja u Rwanda I Mabayi,Biruta yagize ati "Ntabwo u Rwanda rwigeze rutera u Burundi kandi n’ababivuga nta kimenyetso na kimwe bigeze berekana.Ku ruhande rwacu hari ibikorwa byagiye biba mu gihugu cyacu bikagaragara ko ababikoze baturutse i Burundi ndetse hari n’abahungiyeyo igihe ingabo zacu zabarwanyaga.Tukaba dufite ibimenyetso n’abafashwe muri ibyo bikorwa batanga ubuhamya bw’uburyo u Burundi bwabafashije mu gutegura ibikorwa byabo no kubishyira mu bikorwa.

Ibi birego tumaze iminsi duhura nabyo aho tugiye hose mu nama ariko turabisoanura.Ntabwo ari ukuvuga gusa ngo u Rwanda rwarateye, hagomba n’ibimenyetso bakabyerekana.Ibibazo byose bibaye muri kiriya gihugu kuba byakwitirirwa u Rwanda ntabwo aribyo.Twebwe nk’igihugu twifuza kubana amahoro n’ibihugu duturanye kandi twizeye ko n’u Burundi buzagera nyuma bukabyumva tukongera guhahirana.Nta bitero byateye mu Burundi biturutse mu Rwanda."



AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa