skol
Kigali
startimes

Intumwa za Zambia zigiye kuza mu Rwanda kubera ibyavuzwe na Sankara

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 July 2020 Yasuwe: 3759

Guverinoma ya Zambia yatangaje ko igiye kohereza intumwa mu Rwanda zizaba zije kugenzura impamvu yaba yaratumye Nsabimana Callixte (Maj. Sankara) ashyira Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu mu rubanza rwe zinasuzume niba hari uwaba abyihishe inyuma agamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.


Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Joseph Malangi, akaba n’Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu wa Zambia nyuma y’uko agiriye uruzinduko mu Rwanda akagirana ikiganiro na Perezida Kagame ku byo Maj. Sankara yavuze ubwo yari mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ mu rukiko yemeye ibyaha byose aregwa anabisabira imbabazi, ariko avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ariwe wari waremereye inkunga umutwe wa FLN binyuze mu Mpuzamashyaka ya MRCD-Ubwiyunge iyobowe na Paul Rusesabagina.

Nsabimana yavuze ko Perezida Lungu yari yaremereye Rusesabagina ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ahita anamuha inkunga y’ibihumbi 150 by’Amadolari y’Amerika. Nyuma yo kumenya aya makuru, Ibiro bya Perezida wa Zambia byahise bisohora itangazo amatangazo abiri yose yamagana ibyo Nsabimana ashinja iki gihugu.

Tariki 16 Nyakanga, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Joseph Malangi yazaga mu Rwanda akakirwa na Perezida Kagame, asubiyeyo yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Zambia avuga uko ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame cyagenze, ndetse avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itahaye agaciro ibyo Sankara yavuze kuko ubwo ukekwaho ibyaha [Sankara] yafatwaga yari yarabaye mu bihugu bitanu bitarimo Zambia.’

Malanji yashimangiye ko ibyo Sankara yavuze bitahungabanyije umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abakuru b’ibihugu ki giti cyabo, avuga ko Zambia izakora ibishoboka byose binyuze mu nzira za dipolomasi kugirango hamenyekane icyatumye Nsabimana ashyira Perezida Lungu mu byaha aregwa, niba hari n’uwaba abyihishe inyuma amenyekane.

Lusaka Times itangaza ko Minisitiri Malanji yavuze ko vuba aha itsinda ryoherejwe na Guverinoma ya Zambia rigiye kuza mu Rwanda gukora ingenzura hakamenyekana icyateye Sankara kuvuga ibi. Ati:

Turi kubikurikirana kandi vuba itsinda rivuye mu nzego zacu rizajya mu Rwanda kugira ngo ducukumbure neza tumenye [Sankara] yavuze izina Zambia n’irya Perezida Lungu.

Nsabimana Callixte Sankara wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku kurema imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugaba ibitero bya gisirikare mu gihugu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Kigali wasubijwe muri GUMA MU RUGO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021,Perezida Kagame yayoboye Inama...
18 January 2021 Yasuwe: 5817 0

Ingendo zihuza uturere n’uturere n’umujyi wa Kigali zongeye gufungwa...

Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu...
5 January 2021 Yasuwe: 7601 1

“Twirinde rero buri wese yite ku bandi"-Perezida Kagame mu Ijambo risoza...

Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 rinatangiza uwa 2021,Perezida Kagame...
31 December 2020 Yasuwe: 4117 0

Dr.Frank Habineza yahishuye igisubizo gitangaje yahawe n’abadepite bagenzi...

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n’umudepite mu...
23 December 2020 Yasuwe: 12209 2

Perezida Kagame yahaye umuburo abakora ibikorwa by’iterabwoba anasubiza...

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bo...
21 December 2020 Yasuwe: 4951 0

"Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twagezeho biba imfabusa"-Perezida...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yagejeje ku...
21 December 2020 Yasuwe: 3640 0