skol
fortebet

‘Kamonyi ntabwo hazaba umujyi uheza bamwe ukazana abandi’ – Meya Kayitesi

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ akarere ka Kamonyi yahumurije abaturage ba kavukire muri aka karere ko abakire baturuka I Kigali bakajya kuhatura batazahabimura, anabizeza ko ubutaka bwo guhinda butazabura.

Sponsored Ad

Ni mu gihe mu nkengero z’ umujyi wa Kigali ariho hakomeje kubakwa amazu ahenze kandi ku buso bunini burimo ubwagenewe ubuhinzi. Abadepite bigeze kuvuga ko nib anta gikozwe ngo ubutaka bwagenewe ubuhinzi bwe gukomeza guturwaho bizagira ingaruka mu myaka iri imbere.

Mu kiganiro akarere ka Kamonyi kagiranye n’ abanyamakuru , ubuyobozi bwako bwizeje abaturage ko izi mpungege bwazifatiye ingamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Komonyi Kayitesi Alice avuga ko mu rwego rwo kurengera abaturage hafashwe ingamba z’igishushanyo mbonera cy’umujyi ndetse n’ibindi bishushanyo mbonera bijyanye n’ahazashyirwa inganda kandi hakaba hazakurikizwa ibyo bishushanyo.

Yagize ati “Ntabwo umuntu azazana uruganda ngo yirukane abaturage, turi gushyira imbaraga cyane mu gukurikiza ibishushanyo mbonera kugira ngo hatazaba umujyi uheza bamwe ukazana abandi”.

umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe itera mbere ry’ubukungu avuga ko amabwiriza mashya y’imicungire y’ubutaka zarwanya akajagari.

Yagize ati “Byatangiye abantu batura ku buso bunini none bigeze kuri 15m/20m kandi ubwo butaka bugaturwaho kandi bukanakorerwaho ibintu byose ukeneye mu rugo, ibyo rero bizadufasha kurwanya akajagari”.

Agaragaza kandi ko hari gukorwa ibishoboka ngo ubutaka bwo guhingaho budakomeza kugabanuka hakurikizwa ibishushanyo mbonera n’ibyi biteganya gukorera ku buso runaka.

Ubuyobozi kandi ngo bwanakoreye urugendo shuri mu Karere ka Kicukiro ngo barebe uko bashyira mu bkorwa ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera ku buryo nta mpungenge z’uko Kamonyi na bo bazabikora neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa