skol
fortebet

Kayitesi uherutse kugirwa umuyobozi w’intara y’Amagepfo yahize kurangiza vuba imishinga yadindiye

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi mushya w’intara y’Amagepfo,Madamu Kayitesi Alice yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose akihutisha imishinga yose yadindiye muri iyi ntara azi neza cyane kuko yari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi.

Sponsored Ad

Kuwa 07 Nyakanga 2020,nibwo nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye icyizere Madamu Kayitesi Alice amugira umuyobozi w’intara y’Amagepfo asimbuye Emmanuel Gasana wahagaritswe ku mirimo ye kuwa 25 Gicurasi 2020 kubera iperereza ari gukorwaho.

Guverineri Kayitesi yavuze ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura iterambere ry’iyi ntara yita cyane ku mishinga yadindiye kugira ngo irangire. Akaba yasabye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo bigerweho.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2020,nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.SHYAKA Anastase yayoboye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Kayitesi Alic, Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’iyi ntara Gakire Bob.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose no guhora baharanira iterambere rye.

Guverineri Kayitesi Alice, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuwa 17 Ugushyingo 2017. Yatorewe kuba Meya avuye mu nzego z’umutekano (iperereza-NISS) aho yabanje gukorera Kamonyi, akajya Muhanga ariho yavuye aza kuba Meya wa Kamonyi.

Kayitesi yasabye Tuyizere Thaddee wamusimbuye mu nshingano zo kuba umuyobozi wa Kamonyi by’agateganyo gushyira imbaraga cyane mu kubungabunga umutekano w’Abaturage n’ibyabo, bafatanije n’izindi nzego, Gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage kandi bagahabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, Gushyira imbaraga mu gutuma abaturage bose ba Kamonyi bagira uburyo bwo kwivuza, Kwihutisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, gushyira imbaraga mu kurangiza ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’umuturage n’ibindi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa