skol
fortebet

Kizito Mihigo, umwe mu bazize ibibazo Kayumba Nyamwasa wahunze kuri iyi taliki yateje ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Taliki 17/2/2020 nibwo Kizito Mihigo byavuzwe ko yiyahuriye muri kasho ya Polisi I Remera, uru rupfu ruba iherezo ry’ibibazo by’imanza, igifungo no guhangayika yari amazemo imyaka 6 nyuma yo gukekwaho gukorana na bamwe mu bagize umutwe wa RNC no kugambira kwica umukuru w’Igihugu, ibyaha yemeye ndetse bikanamuhama mu nkiko.

Sponsored Ad

Ibi byaha Kizito akaba yaratunguye abantu abyemera, akatirwa imyaka 10 yari kurangira muri 2024 ariko aza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika mu kwa 9/2018.

Indirimbo Igisobanuro cy’Urupfu yabaye imbarutso y’ibibazo n’urwikekwe kuri Kizito Mihigo nayo yayisohoye taliki 25/02/2014, italiki imwe n’iyo Kayumba Nyamwasa yahungiyeho igihugu, taliki 25/2/2010. Ibi bikaba bitarabuze kwibazwaho ubwo yatangiraga gukirikinwaho ibyaha byo gukorana na RNC, umutwe w’uyu Kayumba Nyamwasa.

Iyi ndirimbo ikaba yaratunguye abatari bake bari basanzwe bazi indirimbo ze kuko noneho iyi bemezaga ko irimo amagambo asa n’apfobya jenoside yakorewe abatutsi, ariko iki cyaha cyo akaba ataragikurikiranweho mu nkiko.

Urupfu rwa Kizito rwababaje abatari bake, cyane cyane ko byari bigoye gutekereza no kumva ko umuntu nkawe wabaye umuhanzi ukunzwe mu gihugu ubuzima bwe bwarangirira muri kasho ku myaka 38 yari afite.

Urupfu rwa Kizito Mihigo, rwaje rukurikira iz’abandi benshi, ndetse hashobora no kuzabaho n’abandi mu gihe hari abakomeza kuyoboka ibikorwa by’imitwe ishaka ubutegetsi ikoresheje intwaro cyane cyane ko nayo iba ishaka abayoboke.

Ntawe uzi umubare w’abamaze guhitanwa, gufungwa se kujya mu bibazo bidashira kubera kwifatanya n’umutwe wa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa kugeza ubu uba muri Afurika y’Epfo kuva yahunga muri 2010.

Leta yatangaje ko Kizito yiyahuriye muri Kasho nyuma y’uko hari hashize iminsi itangaje ko yafatiwe I Nyabimata agerageza gutoroka igihugu ngo ajye kwifatanya n’imitwe y’abarwanya Leta.

Afatwa muri 2014 byatangajwe ko ibyaha yakoze byamenyekanye nyuma y’aho hakarijwe ingamba zo kuzarinda umutekano w’abakuru b’ibihugu bari buze mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, bagera kuri Kizito bagasanga yari amaze igihe ari mu gambit wo guhitana umukuru w’igihugu.

Gusa, kuri iyi ncuro, n’ubwo hari inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu byasahuwe n’Ubwongereza izabera mu Rwanda ntabwo byigeze bitangazwa niba ibyaha Kizito yari yongeye kujyamo byaramenyekanye nanone bivuye mu gukaza ingamba ku mutekano w’abashyitsi bakuru bazaba bari muri iyi nama ku mpeshyi.

Reba ibindi muri iyi video

Ibitekerezo

  • ariko birashobokako mwahagarika inkuru zogushinyagurira Kizito,ko aho ari arikwiruhukira amahoro.ubuse muracyavugako yiyahye ra?

    Kizito Mihigo ntimumureke yiruhukire icyo tudashidikanya nuko Nyagasani yamwacyiriye Ninabyo tumwifuriza Rwose

    Cette relativisation est idiote,mensongere.,consistantant a’ ebrouiller l.opinion du peuple rwandais ami du martyre KIZITO MIHIGO.

    Nimukomeze mwivugire,ubu muravuga Kizito,ejo namwe bazabavuga,biramenyerewe ko ufashwe wese ashinjwa kugambanira igihugu,kwangisha ubuyobozi abaturage,gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi.Icyo munyamakuru utamenye nuko Kizito Mihigo atari gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye umubyeyi n’abavandimwe be.Agisohora indirimbo yise"Igisobanuro cy’urupfu" nibwo yatangiye gutotezwa,abwirwa ko Perezida atayishimiye,ndetse agomba guca bugufi agasaba imbabazi akemera ibyo bamubwira,bitaba ibyo agafungwa akazapfira muri Gereza,Kizito yakoze ibyo yabwiwe aca bugufi asaba n’imbabazi,ndetse kugeza ubu njye sinemera ko biriya byaha yabikoze,cyeretse utarabanye na Kizito niwe ukomeza kugendera mu kigare.Mujye mukomeza mubeshye ko yiyahuye,ubu se umurambo we ntitwawubonye,ibikomere yari afite ku matama yombi,n’ibindi mu gahanga byavuye he? Mujye mubeshya abandi.

    Kizito Mihigo yazize ko yakundaga abanyarwanda atarobanuye,bitandukanye n’ibitekerezo bya bamwe,yakunze kwigisha urukundo no kubabarira,ntiyaba yarakoze ibyo ngo asubire inyuma ashake kwica umuntu.Akimara gufungurwa ababyeyi bamuzaniye abana ku bwinshi ngo abigishe umuziki,ibi babikoze kuko bazi ukuri kuri Kizito Mihigo.Twarababaye cyane,ariko nizeye ko umunsi mwe tuzamubona,abamushinyagurira nibivugire nabo isi irabategereje ngo ibamire.Nyagasani ubababarire kuko batazi ibyo bakora.

    Mt Kizito udusabire!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa