skol
fortebet

Kongera ibyo kurya bigenewa impunzi za Kiziba ntibiri hafi aha

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira impunzi z’abanyekongo zigaragambije mu nkambi ya Kiziba kugarura ituze no kugaragaza ikibazo kizugarije mu nzira z’ibiganiro .
Mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gashyantare 2018 uyu muryango wavuze ko utewe impungenge n’amakuru ko iyi myigaragambyo ishingiye ku kwinubira ibyo kurya bigenerwa impunzi yabayemo ibikorwa by’urugomo utasobanuye.
Uyu muryango wasabye impunzi kubaha amategeko (...)

Sponsored Ad

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirahamagarira impunzi z’abanyekongo zigaragambije mu nkambi ya Kiziba kugarura ituze no kugaragaza ikibazo kizugarije mu nzira z’ibiganiro .

Mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gashyantare 2018 uyu muryango wavuze ko utewe impungenge n’amakuru ko iyi myigaragambyo ishingiye ku kwinubira ibyo kurya bigenerwa impunzi yabayemo ibikorwa by’urugomo utasobanuye.

Uyu muryango wasabye impunzi kubaha amategeko y’igihugu kizicumbikiye no gukoresha inzira y’ibiganiro mu kugaragaza akababaro kazo ndetse unasaba ubuyobozi bw’u Rwanda gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu ituze no kwigengesera.

UNHCR yavuze ko bamwe mu mpunzi basaba gusubira mu gihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo kandi ko ari uburenganzira bwabo,ariko ibasaba gushishoza kuri iki cyemezo.

Uyu muryango washimangiye ko ugifite ikibazo cy’amikoro yo adahagije yo kwita kuri izi mpunzi bityo ko ingano y’ibiribwa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi(PAM) rigenera impunzi itarongerwa, ariko wizeza ko kurengera impunzi ari inshingano nyamkuru kuri uyu muryango.

Hari amakuru avuga ko haba hari umubare utazwi w’impunzi zakomerekeye mu bushyamirane hagati n’abashinzwe umutekano ariko ntacyo inzego zishinzwe impunzi mu Rwanda zirabivugaho.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zisaga ibihumbi 173 zicumbikiwe mu nkambi 6 harimo n’iya Kiziba,aho Abanyekongo basaga ibihimbi 17 bamaze imyaka isaga 20 bacumbikiwe.

Ibitekerezo

  • abanye congo aho bari hose ntibihishira? no mu buhungiro uburere buke buranga bukabaherekeza? babahane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa