skol
fortebet

Kuyobora Francophonie: ‘Iyo ntabibonamo akamaro gafatika ntabwo nari kwiyamamaza’ Mushikiwabo

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie nyuma yo gutorwa yavuze ko impamvu yiyamamaje ari uko yasanze kuyiyobora bifite inyungu.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutorwa Louise Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru ati “Iyi ntsinzi yo kuyobora umuryango w’ ibihugu bihuriye ku rurimi rw’ Igifaransa Francophonie , ni intsinzi ifite akamaro gakomeye cyane ku gihugu cyacu nk’ u Rwanda. Iyo nzata kubonamo akamaro gafatika ntabwo nari kwiyamamaza”

Yavuze ko kuyobora Francophonie bifite akamaro karenze kuvuga Igifaransa ahubwo ko guhuza abantu. By’ umwihariko ku Rwanda yavuze ko ruzabyungukiramo mu bijyanye na politiki n’ ububanyi n’ amahanga(dipolomasi).

Mushikiwabo yavuze ko agiye kwita cyane ku bibazo by’ urubyiruko kuko urubyiruko rwugarijwe n’ ibibazo bituma ruhunga Afurika kandi uyu mugabane ufite ubushobozi bwo kubikemura.

Yagize ati “Urubyiruko hirya no hino ku Isi rwugarijwe n’ ibibazo bijyanye no kubura akazi, hari urubyiruko umuntu agenda abona rwataye umurongo rwagiye mu bikorwa bibi bijyanye n’ iterabwoba, abandi bari muri bariya mubona b’ abimukira bagenda bagwa mu nzira, mu mazi ya mediterane biriya ni ibibazo bikomeye cyane ibihugu bidakwiye kwihanganira”

Yakomeje agira ati “Harimo benshi cyane bo muri Francophonie uko mbibona ntabwo twabirebera gusa dufite ububasha bwo kugira icyo twabikoraho”

Mushikiwabo yavuze ko yiyamamaje ari Umunyarwanda, bidateye kabiri ibihugu byose bya Afurika bikamushyigira ngo kuba ari umunyarwanda azaza ibyo bikorwa mu muryango nyarwanda.

Avuga ku nyungu u Rwanda ruzungukirira ku ntsinzi yagize ati “Bifitiye akamaro gakomeye cyane mu rwego rwa diplomasi igihugu cyacu, n’ abanyarwanda nabo bazabyungukiramo”.

Azatangira imirimo nk’ Umunyamabanga Mukuru wa OIF muri Mutarama 2019. Aragera mu Rwanda kuruhuka gato no kwitegura imirimo mishya. Avuga ko ari akazi katoroshye agiye gukora kuko yari ahagarariye diplomasi y’ igihugu kimwe akaba agiye kuba ashinzwe diplomasi y’ ibihugu 88 bigize Francophonie. Gusa ngo ubunararibonye Abanyarwanda bakuye mu mateka banyuzemo buzamufasha kurangiza inshingano yatorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa