skol
fortebet

Kwibuka 23: U Rwanda rwashimiye UN, USA, n’ Ubufaransa kwifatanya n’ Abanyarwanda

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanaga w’ u Rwanda, akaba n’ umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, mu izina rya Leta y’ u Rwanda yashimiye Umuryango w’ Abibumbye, Leta zunze Ubumwe z’ Amerika n’ u Bufaransa ku butumwa bageneye u Rwanda bujyanye n’ ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.
Abinyijijwe ku rubuga rwe rwa Twitter Minsitiri Mushikiwabo yagize ati “U Rwanda rurashima ubutumwa bw’ ubutanye ku #Kwibuka23 bwaturutse muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bwoherejwe n’ umunyamabanga wa (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanaga w’ u Rwanda, akaba n’ umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, mu izina rya Leta y’ u Rwanda yashimiye Umuryango w’ Abibumbye, Leta zunze Ubumwe z’ Amerika n’ u Bufaransa ku butumwa bageneye u Rwanda bujyanye n’ ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

Abinyijijwe ku rubuga rwe rwa Twitter Minsitiri Mushikiwabo yagize ati “U Rwanda rurashima ubutumwa bw’ ubutanye ku #Kwibuka23 bwaturutse muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bwoherejwe n’ umunyamabanga wa Leta Rex Tilllerson”

Muri ubwo butumwa Amerika yavuze ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ Abanyarwanda mu rugendo rukomeza rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi. Yongeraho ko izakomeza gutanga umusanzu mu kugeza mu butabera abasize bakoze Jenoside.

Minisitiri Mushikiwabo yongeye ati “U Rwanda rurashimira u Bufaransa ku butumwa bw’ ubufatanye”

Ubutumwa bwoherejwe n’ u Bufaransa bugaragaza ko icyo gihugu cyifatanyije n’ Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi. Muri ubwo butumwa hagaragaramo ko jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi.

Icyo gihugu kandi kivuga ko mu rwego rwo guhangana na Jenoside n’ ingengabitekerezo yayo cyashyizeho akanama kagizwe n’ abashakashatsi n’ abarimu muri za kaminuza; Ako kanama gafite inshingano yo gukora ubushashatsi kuri Jenoside n’ ibyaha byibasira inyokomuntu. Kagizwe n’ Abafaransa n’ abandi.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yanashimiye Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres wageneye u Rwanda ubutumwa busaba Isi gukura isomo kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mushikiwabo yagize ati “Bituvuye ku mutima turashimira Umunyamabanga Mukuru w’ umuryango w’ Abibumbye Antonio Guterres ku butumwa bwe yageneye u Rwanda ku Kwibuka23”

Antonio Guterres yavuze ko ashima ishyaka rigaragazwa n’ abarokotse Jenoside bakomeje guhangana n’ ingaruka za Jenoside kandi biyubaka.

Guterres yagize “Kwigira kw’ abarokotse n’ uburyo bagaragaje ubushake bwo kwiyunga ni igikorwa cyintangarugero kubatuye Isi bose”

Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti "Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa