skol
fortebet

Lt Col Munyengango yagizwe umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Lt Col Munyengango Innocent yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, RDF akaba asimbuye Brig Gen Safari Ferdinand wari uwuriho by’agateganyo.
Kuwa 26 Nzeri 2017 nibwo Lt Col Munyengango yagizwe Umuvugizi Mushya w’Ingabo z’u Rwanda gusa byemejwe kuri uyu wa kabiriku tariki ya 10 Ukwakira 2017.
Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko aje gukomereza aho abamubanjirije bari bagejeje.
Ku wa 31 Kanama 2016, Lt Col Munyengango yavuye mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare 165 barwanira (...)

Sponsored Ad

Lt Col Munyengango Innocent yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, RDF akaba asimbuye Brig Gen Safari Ferdinand wari uwuriho by’agateganyo.

Kuwa 26 Nzeri 2017 nibwo Lt Col Munyengango yagizwe Umuvugizi Mushya w’Ingabo z’u Rwanda gusa byemejwe kuri uyu wa kabiriku tariki ya 10 Ukwakira 2017.

Aganira n’itangazamakuru yatangaje ko aje gukomereza aho abamubanjirije bari bagejeje.

Ku wa 31 Kanama 2016, Lt Col Munyengango yavuye mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare 165 barwanira mu kirere berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Brig Gen Safari Ferdinand wari umuvugizi w’Ingabo by’agateganyo yagiye kuri uyu mwanya tariki 17 Nyakanga 2017 nyuma yaho Lt Col René Ngendahimana yari amaze gusezererwa mu ngabo agiye mu kirihuko cy’izabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa