skol
fortebet

Maboneza wari Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Loni yitabye Imana

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Sana Maboneza wari Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yitabye Imanana yitabye Imana.
Sana Maboneza yaguye mu mpanuka y’imodoka muri Leta ya Virginia muri Amerika
Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe yatangaje iby’urupfu rw’uyu mu diplomate w’u Rwanda muri UN, avuga ko u Rwanda rubabajwe cyane no kubura uyu mukozi wari ukiri muto.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe wakoranye na nyakwigendera Sana, yatangaje (...)

Sponsored Ad

Sana Maboneza wari Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yitabye Imanana yitabye Imana.

Sana Maboneza yaguye mu mpanuka y’imodoka muri Leta ya Virginia muri Amerika

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe yatangaje iby’urupfu rw’uyu mu diplomate w’u Rwanda muri UN, avuga ko u Rwanda rubabajwe cyane no kubura uyu mukozi wari ukiri muto.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe wakoranye na nyakwigendera Sana, yatangaje kuri tweeter ye ko Sana Maboneza yari umwe mu nzobere mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ko ntacyo bagombaga kugeraho ubwabo mu byo bakoranye adahari mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Amakuru ikinyamakuru Patch.com, cyanditse ko iyo mpanuka ijya kuba ari imodoka enye zagonganye. Polisi yo mu Ntara ya Virginia aho iyi mpanuka yabereyemo, ivuga ko umuntu umwe ari we wahise yitaba Imana muri iyo mpanuka yabaye ku isaha ya saa ine z’ijoro z’ejo ku wa 1 Ukuboza 2016.

Polisi ivuga ko uretse umuntu umwe wahise yitaba Imana, abandi bakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro byari hafi aho kandi ko hari abahise bataha. Polisi itangaza ko igikomeje iperereza kuri iyo mpanuka.

Biravugwa ko Sana yitabye Imana agiye gutabara mu gushyingura umuvandimwe we witabye Imana mu Ntara ya Virginia.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa