skol
fortebet

Me Ntaganda yatangaje ko mu Rwanda imfungwa za politiki zifunzwe nabi avuguruzwa na RCS

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda Me Bernard Ntaganda yatangaje ko u Rwanda rufunga nabi imfungwa za politiki avuga ko arimo gukorana n’ ibihugu by’ amahanga ngo arenganure izi mfungwa gusa Urwego rw’ igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda ruravuga ko ibyo Me Ntaganda avuga atari ukuri.

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Me Ntaganda agaragaza ibikorwa bitandukanye birimo icyo guhamagarira Abanyarwanda n’Abanyamahanga kuzirikana kuri izi mfungwa bazifasha mu buryo bushoboka bwose.

Me Bernard Ntaganda uvuga ko ahagarariye ishyaka PS Imberakuri ritemewe mu Rwanda, avuga ko yatangiye ibikorwa byo kuvugira abanyapolitiki bafungiye mu Rwanda, aho avuga ko guhera ku itariki 17 Kamena kugeza ku itariki 24 Kamena, buri munsi hari ibikorwa bagenda bakora bigamije gushyigikira abo yita imfungwa za politiki.

Me Bernard Ntaganda avuga ko bateganyije ibiganiro mbwirwaruhame bizabera mu Rwanda no mu mahanga baganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse banasure izi mfungwa.

Uyu munyapolitiki uvuga ko ayoboye ishyaka PS Imberakuri, avuga ko azasaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa, gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda bayisaba gufungura izi mfungwa.

Uyu akavuga ko ibyo asaba abizi neza kuko nawe yafunzwe, akaba asobanura ibyo azi.

Yagize ati: “Njye ubikubwira narahabaye, nta buzima buri hariya mu Rwanda, nta butabera tugira. Ubutabera bwo mu Rwanda bwagiye mu kwaha kwa FPR. Ngirango abagiye bafungwa, abanyapolitiki, Diane yarabivuze, Victoire yarabivuze, nanjye narabivuze ..icyabafunze..kuki abo bantu bose bahamwa n’icyaha kimwe? Kuvutsa umudendezo w’igihugu, kuzana amacakubiri, kwamamaza ibihuha, gukoresha imyigaragambyo itemewe. Kuki abantu bose iyo bafunzwe b’abanyapolitiki baba bazira icyo cyaha?”

Ibyo Me Bernard Ntaganda avuga ariko biravuguruzwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwemeza ko ibyo avuga nta kuri kurimo.

Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika, umuvugizi w’uru rwego, Hillary Sengabo, yavuze ko ibyo Me Bernard Ntaganda avuga abikora agamije kongera kumvikana mu binyamakuru, ashimangira ko mu Rwanda imfungwa zihabwa uburenganzira kandi nta n’umwe uhohoterwa.

Yagize ati: “Imfungwa n’abagororwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, navuga ko bafashwe mu buryo buteganywa n’amategeko, bahabwa imiti ku barwayi, bagahabwa ibiribwa, bagahabwa aho kuryama haboneye, bagahabwa imyambaro, ndetse bagashyikirizwa ubutabera aho bikenewe n’ibindi byose bateganyirizwa n’amategeko birimo nko gusurwa, kandi ntabwo turobanura imfungwa mu rwego rwo kuba ari abanyapolitiki cyangwa atari abanyapolitiki.”

Hillary Sengabo yongeyeho ko yumva ibyo Me Ntaganda avuga abantu baba badakwiye kubitega amatwi na cyane ko ngo nawe ubwe azwi ko ari umuntu wigeze gukurikiranwa n’ubutabera ndetse agafungwa.

Ati: “Njye bene nk’ibyo ndumva abantu badakwiye kubitega amatwi, ahubwo abashidikanya uko imfungwa n’abagororwa babayeho, baza bakabasura kuko kuri gereza barasura, bakabonana n’abantu babo bafunze.”

Me Ntaganda akaba yatangaje urutonde rw’abantu yifuza kuzasura we n’abo avuga ko bafatanyije, barimo ku isonga abarwanashyaka ba PS Imberakuri babiri, Ingabire Victoire wa FDU Inkingi, Deo Mushayidi wa PDP Imanzi, Diane Rwigara ndetse na Kizito Mihigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa