skol
fortebet

Me Nzamwita yasezeweho bwa nyuma, agahinda n’ amarira byari byose - Amafoto

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Abavoka, abacamanza n’abandi bakozi bakoranaga na Me Nzamwita Ntabwoba Toy wari usanzwe ari mu rugaga rw’abunganira abandi bamusezeye bwa nyuma, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017.
Wari umuhango wo kumusezeraho mu rwego rw’umwuga wabereye mu Rukiko rw’Ikirenga, wari witabiriwe n’abavoka benshi baje bambaye imyambaro ibaranga y’amakanzu y’umukara afite ibara ry’umweru mu gituza. Bari benshi cyane, ndetse bamwe bagaragaza agahinda ku maso, n’amarira.
Hagarutswe ahanini ku buhamya (...)

Sponsored Ad

Abavoka, abacamanza n’abandi bakozi bakoranaga na Me Nzamwita Ntabwoba Toy wari usanzwe ari mu rugaga rw’abunganira abandi bamusezeye bwa nyuma, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017.

Wari umuhango wo kumusezeraho mu rwego rw’umwuga wabereye mu Rukiko rw’Ikirenga, wari witabiriwe n’abavoka benshi baje bambaye imyambaro ibaranga y’amakanzu y’umukara afite ibara ry’umweru mu gituza. Bari benshi cyane, ndetse bamwe bagaragaza agahinda ku maso, n’amarira.

Hagarutswe ahanini ku buhamya bw’abakoranye nawe, bavuze ko yari umuhanga mu kunganira abantu mu nkiko.

Bihanganishije umuryango, bavuga ko urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda rubuze umuntu w’umunyamwuga mu bijyanye n’imanza by’umwihariko zijyanye n’imisoro n’ibijyanye na za gasutamo, abavoka bavuga ko ubusanzwe zishoborwa na bake.

Havuzwe ko yatangiye umwuga wo kunganira abantu mu nkiko mu 1996, atangirana n’urugaga rwashyizweho n’itegeko rya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiye mu 1997.

Umwe mu bakoranye nawe yavuze ko atari urugaga gusa rubuze umuntu ko ahubwo igihugu cyose gihombye umuntu ufite ubunararibonye w’umuhanga.

Uyu yagize ati “Yari umuhanga cyane, akaba ari umuntu wari ufite ubunararibonye, yari umugabo ugira imico myiza cyane, ikintu azwiho cyane ni uburyo yagiye abana n’abantu, yari umuntu uzi kubana n’abantu. Yari umuntu uzi gushaka inshuti kandi akamenya kubana nazo mu byiciro byose, agasabana, agahora ari umuntu useka.”

Antoine Nzobandora, umwavoka wo mu Burundi wavuze ko yaje yatumwe n’Urugaga rw’Abavoka bo muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda, we yavuze ko bari bamuziho ubuhanga kunganira abantu mu nkiko.

Yagize ati “Me Toy ni umuntu nzi kuva mu 2004, twari twagize inama yaduhuzaga nk’abavoka bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni uko haba amarushanwa hashakishwa umwavoka uzi kuburana neza; Toy yabaye uwa mbere icyo gihe twahise tumumenya, turamukunda, tubwira abavoka bose bakiri bato ngo bamwigane.”

Mu butumwa bwo gufata mu mugongo yazaniye umuryango, Nzobandora yavuze ko nk’uko iwabo mu Burundi babivuga ‘Intore zitaramba’ avuga ko bazakomeza kwibuka uyu mwavoka wafatwaga nk’intangarugero.

Basabye ubutabera…

Mu mihango yo gusezera Me Nzamwita nta magambo menshi akomoza ku gusaba ubutabera yavuzwe, ariko basohotse mu Rukiko rw’Ikirenga Mugabe Victor, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ umunyamakuru.

Me Mugabe yavuze ko urupfu rwa Nzamwita rwabaye nijoro, ko nk’urugaga basabye Polisi, nk’urwego rwa Leta rufite iperereza mu nshingano kuryihutisha, kuko Polisi yari yavuze ko iperereza rigikomeza.

Avuga ko iri perereza baryitezeho kugaragaza ukuri ku rupfu rwe, kandi ko urugaga n’umuryango wa Me Nzamwita biteguye gufatanya na Polisi mu gihe cyose yabitabaza.

Ati “Nk’abanyamategeko, iyo tubona ari ikibazo kijyanye n’icyaha cyangwa se andi makosa yandi akenshi ukuri cyangwa se ubutabera cyane cyane, ni nacyo ngira ngo urwego rw’ubutabera ruba rureba. Twizeye inkiko zacu, twizeye Polisi yacu, twizeye inzego z’iperereza, twizeye inzego z’ubugenzacyaha, twizeye ko uku kuri wenda kuzagaragara kubera ko umuntu yapfuye ejo bundi ntabwo wavuga ngo aka kanya ngo ndashaka ko aha ngaha aho mpagarariye mumpereze ukuri. Niyo mpamvu twizeye ko nibinyura mu bugenzacyaha inzego z’ubugenzacyaha zikabishakira ibimenyetso byafasha n’umuryango we, byafasha n’urugaga rw’abavoka.”

Ku bijyanye n’igihe iperereza ryakorerwa, Me Mugabe yagize ati “Ntabwo twategeka ngo nirikore mu gihe kingana iki icyo wenda urugaga rw’abavoka rwifuzaga. Icyifuzwa ni uko hakorwa iperereza vuba.”

Ku bivugwa ku iraswa rya Me Nzamwita, Me Mugabe yavuze ko bizeye ibiteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Biramutse bigaragaye ko uwo mupolisi yamurashe ku bw’impanuka amategeko yo arahari, hari ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye no kwica utabigambiriye, hari ibijyanye n’amategeko ku kwica wabigambiriye; ibyo byose amategeko afite icyo abivugaho. Biranashoboka ko yaba yaranamwishe atabigambiriye, icyo ngicyo nicyo navugaga yuko niba koko inzego z’ubugenzacyaha zifite icyo zirimo zikora kuri uwo muntu waba waramurashe igihe cyose byaba bigaragaye yuko agezwa imbere y’ubutabera icyo gihe hakoreshwa amategeko hashingiwe yuko yaba yaramwishe atabigambiriye cyangwa se wenda n’abakurikira wenda icyo gihe bakagaragaza niba yaramwishe abigambiriye nabyo hari amategeko abiteganya; icyo nzi cyo amategeko yacu ibyo byose afite icyo abivugaho.”


Abaje bose bagaragazaga umubabaro ku maso

Yongeraho ati “Igikenewe ni ubutabera, twebwe icyo dukora uyu munsi ni ukugendera ku makuru yatangajwe n’inzego za Polisi, ngira ngo ni nabyo Abanyarwanda benshi bazi niyo makuru yatangajwe na Polisi, urumva umuntu yishwe nijoro yicwa n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, nta wundi muntu w’umuturage wari mu nzira ugenda wenda wavuga uti nabonye bimeze bitya. Niba hari n’uhari bizakorerwa muri iryo perereza rizakorwa na Polisi ivuga iti ‘hari ababibonye’, nabyo kuko Polisi buriya ubugenzacyaha ibukorera ku bantu bose. Ntabwo yajya gukora iperereza ryihariye ngo ni uko ari umupolisi irabikora nk’Umunyarwanda waba yarishe, yaba abishaka cyangwa atabishaka, akica undi muturarwanda. Ni icyo ngicyo twebwe tugamiije ubundi kuko urugaga rw’abavoka ruharanira ubutabera bizaba byiza ubutabera n’ubundi nibutangwa kuri iki kibazo.”

Abakoranye na Me Nzamwita bari baje ku rukiko rw’Ikirenga ari benshi, mu myambaro ibaranga

Aha bunamiraga Me Nzamwita bamusezera

Bahawe umwanya basezera bwa nyuma kuri Me Nzamwita

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa