skol
fortebet

Menya byinshi ku buzima bwa Perezida Kagame n’abakinnyi avuga ko akunda

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe (AU) Paul Kagame yagarutse ahanini ku kwihangira imirimo muri Afurika ku rubyiruko ariko anakomoza ku buzima bwe bwite.

Sponsored Ad

Hari mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Forbes muri Afurika, yaganiriye n’uyu munyamakuru bibanda ku miyoborere ya Afurika , ingorane yahuye nazo mu gihe amaze ayobora ariko agera na ho amubaza ku buzima bwe bwite amubaza niba hari abakinnyi akunda.

Ni ikiganiro cyasohotse muri Forbes Africa yo mu Ukuboza 2018.

Perezida Kagame yavuze ko akunda abakinnyi bakina umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) basanzwe bazwi ariko ko hari n’abakinnyi bato yatangiye gukurikirana ariko by’umwihariko akaba afana Golden State Warriors.

Umunyamakuru yaramubajije ati haba hari abakinnyi ukunda?

Perezida Kagame: Ni benshi. Nko muri NBA, maze imyaka myinshi mfana Golden State Warriors. Nkunda kureba Stephen Curry, Kevin Durant, Klay Thompson ariko nkunda no kureba LeBron James, hari n’abandi bakinnyi bakiri bato natangiye gukurikirana.

Ujya ubona umwanya wo kuruhuka cyangwa gukora siporo?

Perezida Kagame: Nkora siporo nyinshi. Ngomba kubishakira umwanya. Yego hari igihe mba mfite akazi mu masaha adasanzwe, mu gihe abandi basinziriye.

Hari ubwo nkora siporo bwije cyane mu mwanya nakabaye ndyamye ariko nanone mba ngomba kubona umwanya wo gukora ibyo ntakoze mu gihe cyabyo kuko n’umwanya wo kuruhuka, gusinzira ndawubona.

Sinjya mbura ibitotsi. Iyo mfite amasaha yo kuba najya kuryama, ndaryama.

Na siporo ndayikurikirana. Imyaka hafi 30 nyimaze mfana Arsenal FC. Buri gihe iyo bakinnye, umukino uwo ari wo wose iyo mfite umwanya ndawureba.

Njya nkurikirana n’indi mikino. Nkurikirana Tennis, Basketball, nkurikirana NBA (Shampiyona ya Basketball muri Amerika). Nigeze kujya nkina Basketball nishimisha ariko si ndi umunyamwuga gusa nkina Tennis. Nkora siporo nkanishimira kureba imikino.

Uri Umuyobozi, umugaba w’ikirenga w’ingabo n’umubyeyi w’abana bane, ubibonera umwanya byose gute?

Perezida Kagame: Mbona ndi umunyamahirwe. Nta mbaraga binsaba mu kuba uwo ndiwe, ni aho mpereye. Ngerageza kuba uwo ndi we, usabana n’umuryango wanjye, abavandimwe, inshuti atari mu gihugu gusa no hanze yacyo. Ntacyo bintwaye. Ibindi byiyongeraho ni inshingano mfite.

Ntabwo nkeneye unyibutsa ko abantu benshi bandeba bakavuga bati ‘Ubu adutekerezaho iki, Azatugeza kuki? Ntacyo bintwaye uko iby’ubuyobozi byaje, byaba ari umupango cyangwa byarangwiririye, ndahari ngomba gukora izo nshingano neza.

Ngerageza kwiha umutuzo nk’umuntu ufite umuryango, ufite inshuti kandi nkanasabana n’abatari inshuti zanjye za hafi (aseka). Mbafiteho inshingano ngomba rero kubikora neza nta bwoba cyangwa ikimenyane. Kubifatanya birikora, nta ngufu nyinshi binsaba.

Uri umuyobozi ufite icyerecyezo ariko utibagirwa ububi bw’ahahise, ni izihe mbogamizi wagize mu myaka 20 ishize?

Perezida Kagame: Byari bikomeye cyane (aseka)… uretse umutima wo kwigira mu bibazo wanyuzemo ariko ntubyemerere kugusubiza inyuma ngo bikugire imbohe y’ayo mateka mabi ahubwo ukigiramo amasomo vuba bishoboka, ugashyira imbaraga aho tugana kandi tukanakora uko dushoboye kugira ngo n’ayo mateka ajye atubera ishakiro mu gihe tubishatse, bikagufasha kumenya amahitamo mu gihe kiri imbere.

Rero imyaka 20 yabaye urugendo rw’ibibazo ariko hari n’ibyiza ari nabyo bidutera imbaraga. Twese twarapfushije ariko bijyana n’imbaraga zo kongera guhuriza hamwe abaturage binyuze mu bwiyunge, binyuze mu guhitamo icyerecyezo twifuza ejo hazaza.

Abaturage bagaragaje imbaraga no kumva ibintu, ari nabyo byabyaye umusaruro. Twabonye iterambere.

N’iyo urebye ku masura y’abaturage nuko bakora ibintu bameze nk’aho nta cyigeze kiba nubwo amateka yuzuyemo ibiteye ubwoba. Hirya y’ayo mateka mabi, twanagize igitutu giturutse hanze, abantu bibagirwa vuba.

Hari ubwo hanze batwerekaga uko dukwiriye gutwara ibintu, icyo dukwiriye gukora n’icyo tudakwiriye gukora nk’aho ubuzima bwacu bugengwa n’aho hanze, nk’aho tutemerewe guhitamo ibyo dushaka kugeraho.

Icyakora twagiranye ibiganiro bituje n’abo bantu hejuru y’icyo gitutu. Twashyize imbere icyo twumva gikwiriye, rimwe na rimwe no ku mahitamo akomeye ariko icyiza buri myaka itatu cyangwa itanu yabaga irangiye, twaragenzuraga tukavuga duti “Dore ibyiza twavanye mu mahitamo yacu n’imbaraga twakoresheje. Ese ntitwakabaye twarakoze ibintu mu bundi buryo cyangwa neza kurushaho?

Gutekereza kuri ayo masomo aturutse hanze rimwe na rimwe atari ngombwa n’igitutu , twarabyumvise ariko ibyo ntibijya bidukereza. Buri gihe turabyumva ariko tuzi neza ko ibyacu ari twe bireba.

Perezida Kagame aherutse gutoranywa n’ikinyamkuru Forbes Africa nk’umunyafurika w’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa