skol
fortebet

Menya ibikurikizwa mukuzamura abasirikare b’ u Rwanda mu ntera

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida nº 22/01 ryo ku wa 21 Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda (RDF) risobanura byimbitse ibishingirwaho kugira ngo ingabo zizamurwe mu ntera, aho rigaragaza n’ingano y’imyaka umusirikare uyu n’uyu agomba kuba amaze mu mwuga.
Iri teka rivuga ko izamurwa mu ntera rikorwa nyuma y’isuzuma ryakorewe ugomba kuzamurwa, hashingiwe kandi ku myanya y’akazi ihari.
Izamurwa mu ntera rikorwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha kandi rishobora kugira agaciro guhera mu gihe (...)

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida nº 22/01 ryo ku wa 21 Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda (RDF) risobanura byimbitse ibishingirwaho kugira ngo ingabo zizamurwe mu ntera, aho rigaragaza n’ingano y’imyaka umusirikare uyu n’uyu agomba kuba amaze mu mwuga.

Iri teka rivuga ko izamurwa mu ntera rikorwa nyuma y’isuzuma ryakorewe ugomba kuzamurwa, hashingiwe kandi ku myanya y’akazi ihari.

Izamurwa mu ntera rikorwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha kandi rishobora kugira agaciro guhera mu gihe cyahise.

Izamurwa mu ntera muri RDF rikorwa buri mwaka, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari.

Izamurwa mu ntera rya ba Ofisiye

Izamurwa mu ntera rya Ofisiye rishingira ku bushobozi bwe bwo guhabwa inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzuma, ku myanya ihari no gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera iyo ari ngombwa.

Iri teka rivuga ko Ba Ofisiye bazamurwa mu ntera n’iteka rya Perezida.

Bisaba umwaka umwe kuva ku ipeti rya Su -Liyetona kugera ku ipeti rya Liyetona; imyaka ine kuva ku ipeti rya Liyetona kugera ku ipeti rya Kapiteni; imyaka itanu kuva ku ipeti rya Kapiteni kugera ku ipeti rya Majoro; imyaka ine kuva ku ipeti rya Majoro kugera ipeti rya Liyetona Koloneli; imyaka ine kuva ku ipeti rya Liyetona Koloneli kugera ku ipeti rya Koloneli; imyaka itanu kuva ku ipeti rya Koloneli kugera ku ipeti rya Burigadiye Jenerali.

Bigasaba imyaka itatu kuva ku ipeti rya Burigadiye Jenerali kugera ku ipeti rya Jenerali Majoro; imyaka itatu kuva ku ipeti rya Jenerali Majoro kugera ku ipeti rya Liyetona Jenerali; imyaka itatu kuva ku ipeti rya Liyetona Jenerali kugera ku ipeti rya Jenerali.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF afite ububasha bwo kuzamura mu ntera Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose.

Izamurwa mu ntera rya ba Su-Ofisiye

Izamurwa mu ntera rya ba Su-Ofisiye rishingira ku bushobozi bwo gukora imirimo yisumbuye, hashingiye kuri raporo y’isuzuma, amahugurwa ya gisirikare yakozwe no gutsinda ikizamini cyo kuzamurwa mu ntera iyo bibaye ngombwa.

Ba Su-Ofisiye bazamurwa mu ntera n’Iteka rya Minisitiri w’Ingabo. Ashobora kandi kwemeza ko ba Su-Ofisiye bamwe bafite ubumenyi bwihariye bazamurwa mu ntera hatitawe ku mahugurwa yakozwe cyangwa ikizamini cyo kuzamurwa mu ntera.

Bisaba imyaka itanu kuva ku ipeti rya Serija kugera ku ipeti rya Peremiye Serija; imyaka itanu kuva ku ipeti rya Peremiye Serija kugera ku ipeti rya Serija Majoro; imyaka itanu kuva ku ipeti rya Serija Majoro kugera ku ipeti rya Ajida.

Bisaba kandi imyaka itanu kuva ku ipeti rya Ajida kugera ku ipeti rya Ajida Shefu.

Izamurwa mu ntera ry’Abasirikare Bato

Abasirikare Bato bazamurwa mu ntera n’iteka rya Minisitiri w’Ingabo. Izamurwa mu ntera uva ku ipeti rya Soluda ujya ku ipeti rya Kaporali rishingira ku bushobozi bwo gukora imirimo yisumbuye, hashingiwe kuri raporo y’isuzuma n’uburambe ku kazi nibura bw’imyaka itanu.

Abasirikare Bato bafite ipeti rya Kaporali bashobora kuzamurwa ku ipeti rya Serija nyuma y’uburambe bw’imyaka itatu mu kazi.

Mu Basirikare Bato, umusirikare ashobora gukora amahugurwa amuzamura mu cyiciro cyaba ba Su-Ofisiye Bato, nyuma y’uburambe mu kazi bw’imyaka ibiri.

Iri teka rinavuga ko umusirikare wese utazamuwe mu ntera inshuro eshatu zikurikiranye arirukanwa cyangwa amasezerano ye agahagarikwa.

Ipeti ry’agateganyo

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kumutiza ipeti ryisumbuye kugira ngo akore imirimo ijyanye na ryo. Umusirikare wahawe ipeti ry’agateganyo asubirana ipeti rye risanzwe iyo icyo yari yariherewe kirangiye.

Src: Igihe

Ibitekerezo

  • Abasirikare bato bazabagabanyirize ho imyaka 2 nibura babashyire kuri 3 .kuko baritanga banakora amasaha menshi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa