skol
fortebet

Minisitiri Kaboneka yagaye imyitwarire y’ abayobozi n’ abaturage ba Nyagatare

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 yasuye abaturage bo karere ka Nyagatare agaya uko abaturage bitwaye imbere ya Perezida Kagame ubwo aheruka kubasura.
Minisitiri Kaboneka yabwiye abaturage n’ abayobozi b’ aka karere ko akarere kabo gafite amanota mabi mu nzego zitandukanye agaya ubuyobozi kuba ntacyo bukora ngo buhindure ibintu.
Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo mu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa bwikurikiranya (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017 yasuye abaturage bo karere ka Nyagatare agaya uko abaturage bitwaye imbere ya Perezida Kagame ubwo aheruka kubasura.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abaturage n’ abayobozi b’ aka karere ko akarere kabo gafite amanota mabi mu nzego zitandukanye agaya ubuyobozi kuba ntacyo bukora ngo buhindure ibintu.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo mu bushakashatsi bumaze imyaka itatu bukorwa bwikurikiranya Nyagatare iri mu mutuku, muri ku isonga mu karengane, muri ku isonga muri ruswa, muri ku isonga mu miyoborere mibi, ahandi hari ubwo usanga berekanye ho gatoya ariko Nyagatare yose ni umutuku”

Yakomeje agira ati “Ejobundi tuza na H.E nageze Matimba ndeba abaturage mbwira abantu twari kumwe nti aba baturage baradusimbukana. Nahise nibuka imiyoborere iri I Nyagatare, iyo miyoborere nta wundi uyifitemo uruhare ni mwe muri muri iyi salle nimushaka ko Nyagatare iva mu mutuku irava mu mutuku, nimushaka ko iguma mu mutuku bibashimishije iraguma mu mutuku”

Minisitiri Kaboneka yagaragaje ko imyitwarire mibi yaranze abaturage ba Nyagatare abayobozi bayifitemo uruhare avuga ko Leta itazakomeza kubyihanganira.

Yagize ati “Ntabwo duhera muri iyo muzunga tuzunguruka, bikwiye kugera aho bihagarara ariko abakabidufashije, nimwe abayobozi mwakabaye mubyanga mukanabirwanya, ntacyo murimo mukora, murasaba imbabazi ngo abantu barasimbutse, nimudahinduka mwebwe muri muri iyi salle, igikurikiyeho barabakubita. Mwigeza abaturage aho babahindukirana nimufashe abaturage banyu, mubayobore , mufatanye kuyobora.

Tariki 13 Gashyantare 2017 nibwo Perezida Kagame yasuye abaturage b’ akarere ka Nyagatare mu mirenge ya Matimba na Karangazi. Mu mwanya wo kwakira ibibazo abaturage bagaragaje imyitwarire idasanzwe bashakaga kugeza ibibazo n’ ibitekerezo ku mukuru w’ igihugu.

Minisitiri Kaboneka yari yasubiye muri Nyagatare kwakira ibibazo by’ abaturage b’ aka karere kuko ubwo umukuru w’ igihugu aheruka kugasura umwanya wabaye muto abaturage bose bafite ibibazo ntibabone umwanya wo kubaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa