Kigali
startimes

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye ikintu cy’ingenzi kirigirwa mu nama y’abakuru b’Ibihugu I Gatuna

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 February 2020 Yasuwe: 3482

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama irabera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu itarafungura umupaka ahubwo irareba niba ibisabwa ngo ufungurwe byarakozwe.



Mu kiganiro yahaye televiziyo y’u Rwanda mu rurimi rw’Igifaransa,Nduhungirehe yavuze ko iyi nama irahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku mupaka wa Gatuna/Katuna kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 itagamije guhita ifungura imipaka ahubwo irasuzuma byimbitse niba ibisabwa ngo ifungurwe byarakozwe.

Yagize ati “Inama ya Gatuna igamije kugenzura niba ibibazo byatumye urujya n’uruza rucika byaba byarakemutse. Abakuru b’ibihugu barareba niba ibyo byarubahirijwe, nibabona bihagije, barafata umwanzuro.”

Iyi nama ije ikurikira inama ya mbere yahuje aba bakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#Kwibohora26: Uko urugamba rwo kwibohora rwateguwe n’ibyabaye ku munsi...

Imyaka 26 irashize u Rwanda rubohowe, ubu haribukwa umunsi rwahawe...
4 July 2020 Yasuwe: 792 0

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya Ingabire Victoire ndetse n’urupfu...

Ku wa 19 Kamena,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François...
29 June 2020 Yasuwe: 3663 1

Nyagatare: Munyeshyaka wari Umupolisi uzwi ku izina rya Rwatubyaye yapfuye...

Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari...
23 June 2020 Yasuwe: 27125 12

Leta yakomoreye gushyingirwa mu nsengero n’ibikorwa by’ubukerarugendo

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 16 Kamena 2020 yemeje ko Gushyingirwa...
17 June 2020 Yasuwe: 3320 0

Abanyarwanda 79 bari bafungiwe muri Uganda bategerejwe mu Rwanda kuri uyu...

Ku mupaka wa Kagitumba hategerejwe itsinda rya mbere ry’abanyarwanda...
8 June 2020 Yasuwe: 1082 0

Ibaruwa y’ u Rwanda yo gushimira Evariste Ndayishimiye watsinze amatora...

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize tariki ya 6 Kamena 2020, nibwo leta y’u...
8 June 2020 Yasuwe: 2311 1