skol
fortebet

Minisitiri Nyirasafari yeretse Nyirahabimana Solina aho agomba gutsindagira umwotso

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisitiri Nyirasafari Esperance wayoboraga Minisiteri y’ Uburinganire n’ Itermbere ry’ Umuryango yahereje uwamusimbuye Nyirahabimana Solina ububasha bwo kuyobora iyi Minisiteri amubwira ko ahakenewe imbaraga ari mu kurwanya igwingira, n’ amakimbirane yo mu ngo.

Sponsored Ad

Uyu muhango w’ ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2018. Nyirasafari Esperance yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo yari amaze imyaka ibiri muri MIGEPROF. Mu byo yakoze mu guteza imbere umuryango nyarwanda harimo nko guhangana n’ikibazo cy’abana bagwingira, ndetse hakaba harashyizweho Ikigo kihariye cyita ku mbonezamikurire y’umwana.

Habayeho no kuvugurura amategeko yo kurengera uburenganzira bw’umwana, hanakonzwe ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango.

Ministiri Nyirasafari yabwiye uwamusimbuye ko nubwo hari ibyakozwe hakiri urugendo rurerure. Yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane, imiriri mibi, imyumvire iri hasi ku bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ibyo ngo ni ibintu bikwiye gukomeza kwitabwaho cyane.

Ati “Umuryango ni umutima w’igihugu n’ahantu twese tugomba guharanira ko utekana, ukagira amahoro, impamvu rero navuze ko urugendo rukiri rurerure ni uko hakirimo ibibazo.”

Ministiri Nyirahabimana Solina na we yavuze ko aje gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda ariko cyane yibanda mu kugira Abanyarwanda bose abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Abagize umuryango turashaka gukorana nabo neza nk’abafatanyabikorwa kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Yakomeje avuga ko mu bikorwa yamurikiwe harimo ibibazo by’ingutu birimo n’icyo kugwingira kw’abana. Yavuze ko iki kibazo azagifatanya n’abagize umuryango umwana agatangira gusigasirwa akiri muto kugira ngo akure yuzuye ku mubiri, mu bwenge, mu mutima no mu ndangagaciro.

Mu bindi biri imbere Minisitiri Nyirahabimana Solina azibandaho ngo ukurwanya amakimbirane yeze mu muryangon’ingesombi zigenda zivuka mu miryango zirimo ibiyobyambwe, uburaya n’ubwomanzi.

Yagize ati “Hari ikibazo cyo gufata abana ku ngufu nacyo tuzarwana nacyo kugira ngo Abanyarwanda bagaruke ku muco bafate indangagaciro aho kugira ngo umwe wareraga umwana abe ari we umwangiza, ntitwakomeza kurebera niho tuzasaba bwa bufatanya bikorwa kugirango bamwe babikoraga babicikeho.”

Ministiri Nyirahabimana yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri byatangajwe tariki 18 Ukwakira, akaba yarigeze kuba Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa