skol
fortebet

Mu magambo y’ Igifaransa Perezida Kagame yagaragaje uko yakiriye intsinzi ya Mushikiwabo

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’ umwihariko Twitter isanzwe ikoreshwa cyane n’ abanyapolitiki abantu barimo gushimira Madamu Louise Mushikiwabo wabo, wanditse amateka akomeye yo kuba Umunyarwanda wa mbere utorewe kuyobora Umuryango w’ Ibihugu bikoresha Igifaransa.

Sponsored Ad

Mu bishimiye intsinzi ya Mushikiwabo w’ imyaka 57 wari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda harimo na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Nawe yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo abavandimwe bacu b’ Abanyafurika badushyigikiye, n’ ibihugu bihuriye mu muryango w’ Igifaransa byagiriye ikizere kandidatire yacu”.

Yongeye ati “Ni amateka akomeye kuri twe Abanyarwanda n’ Abanyafurika, yerekana ko nta bibazo abantu badashobora kurenga tugamije Afurika yunze ubumwe kandi ifite icyerekezo”

Mu bandi bifatanyije na Louise Mushikiwabo mu byishimo by’ intsinzi ye harimo Umudepite Mu muryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi Louis Michel.

Ihuriro ry’ abagore muri Afurika ryishimiye intsinzi ya Mushikiwabo rimuhamiriza ko rimushyigikiye.

Umunyarwanda uyobora Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’ Iburasirazuba EALA Martin Ngonga yavuze ko gukorana na Perezida Kagame umuyobozi ureba kure ari amahirwe akomeye kuri Mushikiwabo, yifuriza Mushikiwabo gutwara ibendera ry’ u Rwanda ry’ agaciro akarigeza kuyindi ntera.

Mushikiwabo we yagize ati “Murakoze mwese abo duhuriye ku rurimi rw’ Igifaransa haba mu Rwanda n’ ahandi ku isi by’ umwihariko benshi bagiye gutangira gukoresha ururimi rw’ Igifaransa. Dukomeze imihigo.”

Mushikiwabo yatsinze umunya – Canada Michaelle Jean wari usanzwe ayobora umuryango OIF.

Ibitekerezo

  • Qu’elle reçoive mes sincères félicitations Mme MUSHIKIWACU. Sans mentir, je suis content et surpris d’entre Son Excellence Paul Kagame utiliser la langue française. C’est vraiment bon

    Igifaransa murwanda ni ndakumirwa abaturage tujya iyo bigiye

    Courage notre president!! Uzagera aho umenye Igifaransa.Nkuko dusoma muli Intangiriro 11:1,hali igihe Isi yose yavugaga ururimi rumwe.No mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bavuga ururimi rumwe mu isi izaba Paradizo.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ushake n’imana,kubera ko abantu bose bakora ibyo itubuza,izabarimbura ku Munsi w’Imperuka igasigaza abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa