skol
fortebet

Muhanga: Abayobozi benshi basabwe kwegura bashinjwa kutubahiriza inshingano zabo

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 29 Mutarama 2020,nibwo abayobozi batandukanye ku Karere bakoranye inama ikomeye n’abakozi, yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana bamwe bategekwa kwandika basezera ku kazi nyuma yo kugaragarizwa amakosa yabo

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha Umuseke.rw abitangaza,bamwe mu bakozi b’Akarere barashinjwa gukingira ikibaba abacukuzi batagira ibyangombwa, bamwe mu bayobozi bijanditse mu bucukuzi no guteshuka ku nshingano barahiriye.
Abamaze kwandika basezera barimo uwari Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere, Eugene Mugengana n’umwungirije.

Ba Gitifu b’Imirenge 6 uwa Nyarusange, Nyamabuye, Kabacuzi, Rugendabari, Nyabinoni na Shyogwe na bo banditse basezera akazi.

Hari Abayobozi b’Amashami mu Karere, ushinzwe Imihanda witwa Manirafasha Amos, ushinzwe Ishami ry’Ishoramari n’Ubushabitsi, ushinzwe Imiyoborere myiza, ushinzwe Imibereho myiza, ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere, Ushinzwe Ibidukikije ndetse umweyo wageze ku Mukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Akarere n’abakagana (PRO), ndetse n’Ushinzwe amashuri abanza no kwigisha abakozi bose banditse basezera.

Hari uwakwepye bamuhamagaye baramubura, ni ushinzwe Igenamigambi wungirije witwa Bosco Harelimana, na we ni “simusiga” aragenda.

Mu kiciro cya kabiri hahamagajwe Abakozi bo ku Mirenge n’abo mu Tugari bose hamwe 20, na bo banditse basezera akazi.

Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline mbere gato y’uko bariya bakozi bandika basezera, yavuze ko bakoze igenzura basanga hari bamwe mu bafite ukuboko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abandi bakaba bakingira ikibaba abacukura nta byangombwa bakaba barasanze mu ngo z’abaturage harimo toni 40 z’amabuye y’agaciro zidafitiwe ibyangombwa.

Avuga kandi ko hari abakorana batavugana bashaka guhana amakuru bakandikirana ubutumwa bugufi, basuzugurana bakanapingana.

Yagize ati: “Mwateshutse ku nshingano, imihigo muzayesa mute mudakorera abaturage? Mwirirwa mwandikisha amabaruwa yo kujya mu butumwa (Ordre de Mission) mushaka amafaranga gusa.”

Kayitare avuga ko hari abandi iyo bahembwe basinda bakanga kwitabira umurimo, abandi bakagirana amatiku hagati yabo.

Mayor yabagiriye inama yo kureka izo ngeso bagashyira umuturage ku isonga kuko ari we bakorera kandi bakaba bahembwa imisoro yatanze.

Yanavuze ko ari yo mpamvu batesa imihigo ku rugero rwiza kubera ko inyungu zabo ari zo bibandaho kuruta uko bakora akazi.

Yakebuye bamwe mu bakozi bafitiye SACCO umwenda ko bihutira kwishyura vuba, batakwishyura bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ibi biganiro byasojwe no gusinyana imihigo y’Akarere harimo ikiri ku gipimo kiri hasi.
Nta mukozi wigeze ahakana ayo makosa Ubuyobozi bubashinja.

Bigeze mu ijoro cyane, ahagana saa mbili n’iminota zisatira saa tatu, nibwo Guverineri yahageze avugana na Mayor bicaranye, barahaguruka, nyuma abakozi bagenda bandika basezera Akazi.

Source: Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • umukozi weguzwa abwiwe icyo azize ninde?

    Ibi ni byiza cyane bari baratuzengereje ngaho dasso zirirwa zirya ruswa .Wayimwima akagufunga nyabinoni yo bayigize akarima kabo admini amaze gusenya ingo nyinshi wakopfora akagufunga akaguhimbira dossier .Mbese Imana nidatabara nyabinoni iragoww

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa