skol
fortebet

Muhanga: Meya yatangaje ko abayobozi mu nzego zitandukanye bagera kuri 41 bamaze kwandika begura ku kazi

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41, ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere Kayitare Jacqueline yatangarije KT Radio dukesha iyi nkuru ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, Umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.

Ku rutonde rw’abahagaritse akazi hariho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije, bari bashinzwe iterambere bane.

Hari kandi abayobozi b’amashami bane mu mashami, iry’imiyoborere myiza, ubuhinzi, imibereho myiza n’iterambere, n’umukozi wari ushinzwe inozabubanyi (public relations) n’umukozi w’akarere wari ushinzwe ibidukikije.

Ibitekerezo

  • ariko kuvugisha ukuri ko ari byiza wabwira abantu gute ko abakozi bifashe bo ubwabo ari 41 bakandikira rimwe amabaruwa asezera kukazi kubushake bwabo kandi yanditse kimwe yose!! kubeshya uri umuyobozi nabyo sibyiza ntibyubaka abayoborwa cyangwa abagenerwa bikorwa aribo twe abaturage kuko natwe tuba tubibona. gusa nanone siko Bose ari abere ndavuga abahagaritse akazi kubushake bwabo da! ariko Hari nababa babigendeyemo kandi bigira ingaruka kuri Societe kuko ntamuntu wakwifuza guhagarika akazi ntakandi afite kandi afite namadeni yamabanki yishyurwaga kumushahara. buri wese abitekerezeho aho ubwishyu buzava kubari bafite ayo mafaranga yishyurwaga murubwo buryo.!! ariko buri wese bishobora kuzamugeraho akumva uburyo bibabaza. mugire amahoro

    ubu se imbuto z’abaturage ko zeze. ahubwo wenda igerageza ntiribura kugira akantu nk’ako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa