Kigali

Musanze: Ba gitifu b’Imirenge 4 basezeye ku kazi ku bushake bwabo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 2371

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ine yo mu Karere ka Musanze bandikiye ubuyobozi bw’aka karere kuri uyu wa Mbere bavuga ko basezeye ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.



Abeguye barimo uw’Umurenge wa Musanze Niyibizi Aloys, Mukasine Hélène wayoboraga Umurenge wa Muko n’uw’Umurenge wa Kimonyi, Nyiramahoro Adelaide ndetse n’uw’Umurenge wa Nyange, Nsengiyumva Télesphore.

Nubwo aba ba gitifu banditse amabaruwa asezera ku kazi kubera impamvu zabo bwite,amakuru aravuga ko aba bayobozi begujwe kubera imikorere mibi no kunanirwa kugendana n’iterambere ry’akarere.

Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumeremyi Jeannine, yemereye IGIHE ibyo gusezera kw’aba bayobozi ariko ashimangira ko babihisemo ku bushake bwabo kuko babonaga batakibasha kugendera ku muvuduko akarere ayoboye kari gukoreraho.



Ati “Nibyo banditse amabaruwa y’ubwegure kandi twayabonye. Twabanje kuganira na bo batubwira ko babihisemo kubera ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko akarere kari kugenderaho nko mu bijyanye n’isuku n’imibereho y’abaturage basabaga kugenderaho batawuriho”.

Uretse aba ba gitifu, uwari ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, Nsabiyera Emile n’uwari Ushinzwe ibijyanye n’imyubakire Muhutangabo Joseph, na bo banditse basaba gusezera ku mirimo yabo.

Meya yakomeje avuga ko n’aba bayobozi babiri barimo uw’ubuzima n’uwari ushinzwe imyubakire muri aka Karere ka Musanze, bakiriye ubwegure bwabo ndetse na bo banditse ayo mabaruwa kubera ko babonaga batari ku muvuduko umwe n’abandi bakozi b’aka karere.



Amakuru aravuga ko ushinzwe imyubakire mu Karere ka Musanze, ashobora kuba yasezeye ku mirimo ye kubera ibijyanye n’imyubakire y’akajagari irimo kukagaragaramo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inama yagombaga kwiga ku mubano w’u Rwanda na Uganda yasubitswe kubera...

Inama yagombaga guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda mu kureba aho Uganda...
25 March 2020 Yasuwe: 1129 0

Leta izafasha abantu barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro...

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Werurwe 2020, abayobozi barimo batandukanye...
22 March 2020 Yasuwe: 8086 4

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Ethiopia wasuye u...

Perezida wa Ethiopia Madamu Sahle-Work Zewde uyu munsi yasuye u Rwanda...
16 March 2020 Yasuwe: 1296 0

Perezida Kagame yirukanye Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa...

Musangabatware Clement, wari Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no...
9 March 2020 Yasuwe: 11359 0

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe...

Ku wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe...
7 March 2020 Yasuwe: 5703 2

Dr.Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka PDI kubera ruswa yavuzweho

Abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko...
1 March 2020 Yasuwe: 2257 1